Minisitiri w’Intebe wa Israel yanditse ibaruwa asaba imbabazi 

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Benjamin Netanyahu amaze imyaka itanu aburana ku byaha bya ruswa

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yandikiye ibaruwa Perezida w’icyo Gihugu, Isaac Herzog, amusaba kumubabarira, ibyaha bya ruswa akurikiranweho bigahagarara.

Kuri icyi Cyumweru tariki ya 30 Ugushyingo 2025, nibwo mu butumwa bw’amashusho, Netanyahu yavuze ko ibyo aregwa bikomeje kubatandukanya mu gihe Israel ikomeje guhura n’imbogamizi zikomeye kandi ikeneye ubumwe.

Ati “Nizeye, nk’uko n’abandi benshi mu gihugu babyemeza, ko guhagarika urubanza ako kanya byafasha cyane kugabanya ibibazo bigateza imbere ubwiyunge bwagutse, ikintu Igihugu cyacu gikeneye.”

Ibiro bya Perezida wa Israel byatangaje ko Herzog azabanza kwakira inama n’ibitekerezo by’inzego z’ubutabera mbere yo gusuzuma “ubu busabe budasanzwe bufite ingaruka zikomeye”.

Kuva mu 2020, Benjamin Netanyahu yatangiye kuburana mu rukiko ku byaha bya ruswa, ibyahise binamugira Minisitiri w’Intebe wa Israel wa mbere uri ku butegetsi wagejejwe imbere y’urukiko ngo aburane.

Aburana ku byaha byo kwakira impano z’agaciro gahambaye mu mafaranga, divayi n’ibindi bikoresho bihenze biturutse ku bacuruzi bakomeye, mu buryo bwo gushaka indonke cyangwa inyungu zihariye.

Netanyahu kandi ashinjwa gufasha zimwe muri sosiyete z’itumanaho kubona inyungu za miliyari, na zo zikamufasha mu itangazamakuru kugira ngo abone inyungu mu bya politiki.

Yagiye abihakana kenshi akavuga ko ibyo aregwa ari impamvu za politiki.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yari aherutse gusaba Perezida wa Israel kubabarira Benjamin Netanyahu.

Si imbere mu Gihugu gusa Netanyahu aregwa dore ko no mu Rukiko Mpanabyaha rwa ICC hari ibihugu bimwe byamureze ibyaha by’intambara ahanini bishingiye ku bikorwa ingabo ze zakoreye mu Ntara ya Gaza muri Palestine kuva mu 2023, aho zagiye kurwana n’abarwanyi ba Hamas, intambara yaguyeno abarenga ibihumbi 70.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Yisangize abandi