Biciye mu Byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 28 Ugushyingo 2025 ikayoborwa na Perezida, Paul Kagame, Minisiteri ya Siporo yabonye abayobozi batatu bashya.
Nyuma y’igihe hari imyanya itarimo abantu muri Minisiteri ya Siporo, kuri iyi nshuro iyi myanya yashyizwemo Abayobozi.
Aba bayobozi bongerewe muri iyi Minisiteri, ni Gilbert Manier wagizwe Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iterambere rya Siporo, Christ Brave Bahire wagizwe Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ibikorwaremezo na Musanabera Rose wagizwe Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Serivisi Rusange.
Manier yasimbuye Rwego Ngarambe ubu wabaye Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Brave we yasimbuye Alex Redamptus Nshimiyimana wari umaze igihe kuri uwo mwanya mu gihe Rose we ntawe yasimbuye ahubwo ari umwanya mushya wongerewe muri iyi Minisiteri.

UMUSEKE.RW
