Mu Rwanda hatashywe uruganda rukora ibikombe mu mpapuro

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Nirwo ruganda rwa mbere mu Rwanda rukora ibi bikombe

Mu Cyanya Cyahariwe Inganda cya Masoro hatashywe ku mugaragaro uruganda rwa mbere rukora ibikombe bikozwe mu mpapuro mu Rwanda, rufite ubushobozi bwo gukora ibigera ku bihumbi 100 ku munsi.

Uru ruganda rwitwa A-ZF Global Trading rwatashywe ku wa Kane, tariki ya 6 Ugushyingo 2025, rutangirana n’ibikombe byitwa ‘Ishema Paper Cups’.

Umuhango wo kurufungura ku mugaragaro witabiriwe n’abayobozi mu nzego za Leta, abahagarariye Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), abarukoramo ndetse na bamwe mu bacuruzi bagorwaga no kubona ibi bikombe.

Hasobanuwe ko ibi bikombe bikozwe mu bintu bibora, haba agakombe ubwako cyangwa umufuniko, bitandukanye n’ibindi bikombe bigira imifuniko ya pulasitiki yangiza ibidukikije kandi igira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu.

Umuyobozi Mukuru wa A-ZF Global Trading, Ndayisenga Ismael, yavuze ko uru ruganda rukora ibicuruzwa byizewe ku rwego mpuzamahanga kandi ko ruzagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Ati: “Twaje ku isoko ry’u Rwanda kugira ngo tworohereze Abanyarwanda kubona ibyo batumaga hanze, bakabibona hashize igihe. Ubu bazajya babibona vuba, ku giciro kiri hasi y’icyo babiguriragaho, kandi byujuje ubuziranenge.”

Yashimangiye ko impapuro bakoresha zikomeye, bityo bikaba bitandukanye n’ibikombe byavaga mu Bushinwa no muri Dubai, aho byabaga byoroshye ku buryo uwanywaga icyayi cyangwa ikawa byamutwikaga, ndetse hari n’ibyashyirwagamo umutobe bikava.

Ati: “Abashaka ‘branding’, nko ku bafite ubukwe bashaka ko amafoto yabo agaragara cyangwa ku bigo bishaka ko amazina yabyo yandikwa ku bikombe, na bo bazajya bafashwa uko babyifuza.”

Yavuze ko bifuza ko mu myaka ibiri iri imbere A-ZF Global Trading izajya ikora nibura ibikombe ibihumbi 400 ku munsi, bikajyana no guha akazi abantu benshi, cyane cyane urubyiruko.

Ati: “Turashaka kwagura isoko no mu bihugu bidukikije kuko twagerageje kugenzura, dusanga ibi bikombe ntaho bikorerwa. Turi guteganya kugera ku bakozi 300, kuko duteganya gukomeza kwagura uruganda.”

Umuyobozi Mukuru wa A-ZF Global Trading, Ndayisenga Ismael, avuga ko uru ruganda ruziye igihe

Joel Mbabazi, umuyobozi mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), yavuze ko urwo ruganda rwitezweho umusanzu ufatika mu guhanga imirimo no kugabanya ikoreshwa ry’ibitumizwa mu mahanga.

Ati: “Uyu mushinga wamaze gutanga akazi, kandi urashishikariza abandi ba rwiyemezamirimo gushora imari mu ishoramari ritangiza ibidukikije.”

Hugues Kagame, Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ushinzwe guhuza ibikorwa bya politiki yo guteza imbere ibigo bito n’ibiciriritse, yavuze ko urwo ruganda rwitezweho umusanzu ufatika mu kuzamura ibikorerwa mu Rwanda.

Ati: “Uru ruganda ruzatuma hagabanuka amafaranga twakoreshaga dukura ‘paper cups’ hanze y’igihugu, kandi zizagurwa ku mafaranga macye. Ruzanabasha kohereza ibicuruzwa hirya no hino mu bihugu duturanye, bikadufasha kwinjiza amadovise.”

Kagame yavuze ko u Rwanda ari igihugu gifite ubukungu bwiyongera ku muvuduko mwiza muri Afurika, binyuze muri gahunda zirimo no korohereza ishoramari.

Yongeyeho ko ibyo bizakomeza kureshya abashoramari bashya benshi, harimo n’inganda zizafasha mu kongera umubare w’ibicuruzwa bikorerwa imbere mu gihugu.

Uru ruganda rwafunguwe ku mugaragaro nirwo rwa mbere rukora ibikombe mu mpapuro mu Rwanda
Kugeza magingo aya, uru ruganda rufite ubushobozi bwo gukora ibikombe ibihumbi 100 ku munsi
Nirwo ruganda rwa mbere mu Rwanda rukora ibi bikombe
Ni ibikombe byujuje ubuziranenge kandi bibungabunga ibidukikije kuko nyuma yo gukoreshwa bibora
Abashaka kwandikaho ibyo bifuza barabibakorera ku giciro gitandukanye n’icyo mu Bushinwa na Dubai byakorerwaga
Hugues Kagame, Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ushinzwe guhuza ibikorwa bya politiki yo guteza imbere ibigo bito n’ibiciriritse
Abayobozi batandukanye basobanuriwe uko uru ruganda rukora

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi