Muhanga: Abadepite babwiwe ibitera urubyiruko gutinda gushinga ingo

Yanditswe na Elisée MUHIZI
Nyiraminani avuga ko urubyiruko rufite ubushake bwo gushinga ingo

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Shyogwe bagaragarije Abadepite ko mu gishushanyombonera cy’Akarere nta hantu haciriritse hagenewe imyubakire y’urubyiruko rufite amikoro make rukeneye gushinga ingo.

Ibi babivugiye mu nteko yabahuje n’Abadepite yabereye mu Kagari ka Mubuga, mu Murenge wa Shyogwe.

Bamwe muri aba baturage babwiye Abadepite ko bashima iterambere Akarere ndetse n’Igihugu byagezeho, gusa bagaragaje ko nta hantu hagenewe urubyiruko rufite ubushobozi buke rwabona rwubaka.

Bavuze ko ibi bituma urubyiruko rufite abakunzi ruhitamo kubivamo, kuko rudafite aho kubaka bijyanye n’ubushobozi bwabo.

Nyiraminani Théopiste wo mu Mudugudu wa Mapfundo, Akagari ka Mubuga, avuga ko urubyiruko rw’abahungu rushaka gukora ubukwe rukunze guhura n’imbogamizi z’aho batuye, kuko igishushanyombonera cyaho kigenewe inyubako zigezweho nk’izo mu Mujyi.

Ati: ”Mudukorere Ubuvugizi badushakire aho urubyiruko rwacu rugomba kubaka, kandi hagenewe abafite ubushobozi bukeya.”

Uyu muturage hamwe na bagenzi be babwiye Abadepite ko ari ikibazo kibahangayikishije kandi bakwiye gukoraho ubuvugizi mu Nteko Ishinga Amategeko.

Depite Kalisa Jean Sauveur avuga ko hari ahantu (sites) h’imiturire bamwe mu baturage baba bashaka gutura mu buryo bw’akajagari.

Ati: ”Sites z’Imiturire zaremejwe, igisigaye ni ukuhegereza ibikorwaremezo birimo amazi n’amashanyarazi”.

Avuga ko amakosa yabaye kera akwiriye gucika, abaturage bagatura neza kandi bakubahiriza ibikubiye mu gishushanyombonera cy’Akarere.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric, avuga ko gutunganya site z’Imiturire ari abaturage babyikoreye, kandi ko Komite zarangije gushyiraho n’abenjeniyeri bagomba kubinoza.

Ati:”Amikoro ntabwo aremereye kuko inzu ziteganywa kubaka muri izo site ari rukarakara bashoboye kubakisha”

Bizimana avuga ko igisigaye ari ugukosora ibyo Ikigo cy’Ubutaka cyabasabye hazakurikiraho uburenganzira bwo gushyira mu bikorwa ibiri mu gishushanyombonera.

Yongeyeho ati:”Ntabwo twifuza ko ubutaka bwagenewe ibikorwa by’Ubuhinzi byubakwamo inzu, bugomba gutandukana n’ahagenewe imiturire”.

Kugeza ubu Akarere ka Muhanga kagaragaza ko hari sites 5 z’Imiturire ziherereye mu Murenge wa Shyogwe ndetse n’uwa Nyamabuye.

Abatuye Akagari ka Mubuga bahangayikishijwe no kutabona aho Urubyiruko rw’amikoro makeya rwubaka.
Depite Kalisa Jean Sauveur avuga ko hashyizweho ‘Sites’ zibereye bose
Nyiraminani avuga ko urubyiruko rufite ubushake bwo gushinga ingo

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *