Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, buvuga ko butewe impungenge n’imiryango 496 ituye mu cyanya cy’inganda.
Ibi babibwiye itsinda ry’abadepite bari mu nteko ishingamategeko, mu rugendo rw’iminsi 5 bakoreye muri aka Karere.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko kuba igice kimwe mu cyanya cy’inganda kitarashyirwamo ibikorwaremezo birimo imihanda, amazi n’umubare munini w’inganda zagombye kuba ziri muri iki cyanya cy’inganda, bituma abahatuye batabona amafaranga y’ingurane y’imitungo yabo itimukanwa bahafite.
Ati: ”Tugize amahirwe tukabona abashoramari bahashyira ibyo bikorwaremezo, babasha no guha ingurane iyo miryango ihatuye ikabona uko yimuka ijya gutura ahandi.”
Meya Kayitare avuga ko kuba harimo inganda n’abaturage bidakwiye kuko hari n’izatangiye gukora zishobora kwangiza ubuzima bw’abaturage bakihatuye.
Gusa Kayitare avuga ko icy’ingenzi kurusha ibindi ari uko abaturage bagomba guhabwa ingurane bakimuka, kuko babangamiwe no guturana n’inganda harimo izikora kugeza ubu.
Visi Perezida w’Inteko Ishingamategeko Umutwe w’Abadepite, Hon Mussa Fazil Harelimana avuga ko ikibazo cy’abatuye mu cyanya cy’inganda bagiye kugikorera ubuvugizi mu Nzego zibishinzwe, kugira ngo bahabwe amafaranga y’ingurane.
Ati: ”Twamenye ko abo baturage bahatuye batwariwe ibyangombwa, kandi bakaba badafite n’uburenganzira ku mitungo yabo.”
Depite Harelimana avuga ko ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwabo, basuye icyanya cy’inganda, uruganda rutunganya amazi rwa Gihuma, bagakorana ibiganiro n’abaturage bo mu Murenge wa Nyamabuye.
Iri tsinda ry’abadepite mu Karere ka Muhanga, rizasura ibikorwaremezo muri rusange ndetse na serivisi z’ikoranabuhanga mu Mirenge 8 kuri 12 igize Akarere ka Muhanga.
Cyakora akavuga ko bashimishijwe n’uko Umujyi wa Muhanga urimo kuvugururwa bijyanye n’icyerekezo cy’igihugu, ndetse n’igishushanyombonera cy’Akarere Muhanga ifite.
Kugeza ubu icyanya cy’inganda gifite hegitari 67, ubuyobozi buvuga ko buteganya kwagura zikava kuri hegitari 67 zikagera kuri hegitari 110.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga kandi ko abaturage 191 ari bo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda imaze guha ingurane.



MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

Sau khi đăng ký thành công, bạn có thể đăng nhập vào tài khoản của mình và bắt đầu nạp tiền để tham gia các trò chơi tại đây. Từ đây, bạn sẽ có cơ hội trải nghiệm các dịch vụ đa dạng, phong phú mà nhà cái mang lại. Quá trình đăng ký tại nhà cái 188v vô cùng đơn giản, nhanh chóng và bảo mật, giúp người chơi dễ dàng tiếp cận và tham gia cá cược chỉ trong vài bước ngắn gọn.
Sau khi đăng ký thành công, bạn có thể đăng nhập vào tài khoản của mình và bắt đầu nạp tiền để tham gia các trò chơi tại đây. Từ đây, bạn sẽ có cơ hội trải nghiệm các dịch vụ đa dạng, phong phú mà nhà cái mang lại. Quá trình đăng ký tại nhà cái 188v vô cùng đơn giản, nhanh chóng và bảo mật, giúp người chơi dễ dàng tiếp cận và tham gia cá cược chỉ trong vài bước ngắn gọn.