Muhanga: Imyanda iraborera mu ngo, AGRUNI ibatwaza ibishingwe barayibuze

Yanditswe na Elisée MUHIZI
Imwe muri iyi myanda itangiye kuborera mu ngo

Muhanga: Abatuye Umujyi bashinja Kampani ishinzwe gukusanya imyanda kuba imaze ukwezi itayitwara.

Bamwe mu batuye Umurenge wa Nyamabuye, mu Mudugudu wa Ruvumera, Kamugina, Nyabisindu, Nyarucyamu I, mu  karere ka Muhanga, bavuga ko bagiye kumara ukwezi kurenga Kampani ya AGRUNI itabatwarira imyanda yo mu ngo.

Abavuga ibi ni bamwe mu bafitanye amasezerano na Kampani yitwa AGRUNI yatsindiye isoko ryo gutwara imyanda ibora n’itabora mu Midugudu itandukanye y’Umujyi wa Muhanga.

Abavuganye na UMUSEKE bavuga ko batazi impamvu iyi Kampani ya AGRUNI yahuye na cyo cyatumye idatwara imyanda yo mu ngo, hakaba hari abamaze ukwezi kurenga, abandi ibyumweru bitatu imyanda yuzuye mu ngo zabo.

Umwe yagize ati: ”Buri kwezi tuyishyura amafaranga twasezeranye, kandi inzego zirimo kudukangurira kugira isuku y’aho dutuye tuzabyubahiriza dute iyi Kampani yo yaradutengushye?”

Mugenzi we wo mu Mudugudu wa Kamugina yabwiye UMUSEKE ko bahaye raporo Ubuyobozi bw’Umudugudu kuri iki kibazo, bamenya amakuru ko iyo raporo batanze ivuga kuri AGRUNI Umudugudu wayigejeje ku Kagari, no ku biro by’Umurenge wa Nyamabuye ariko bakaba nta gisubizo barabona.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude avuga ko raporo y’aba baturage bayibonye, ko ikigiye gukurikiraho ari ukuganira n’iyi Kampani kugira ngo yubahirize ibikubiye mu masezerano bagiranye n’abaturage iha serivisi.

Ati: ”Twabasabye ko bakemura iki kibazo, ubwo nibatagikosora hagomba gufatwa izindi ngamba, cyangwa indi myanzuro isoko rigahabwa ababishohoye kuko batagishohoye gutanga izo serivisi.”

Gitifu Nshimiyimana avuga ko bitumvikana kuba Kampani ifite imodoka zishinzwe gutwara imyanda yo mu ngo, yaranze kuyitwara, akavuga ko bategereje ko ibikora cyangwa ikamburwa izo nshingano.

Yakomeje agira ati: ”Twasuye abo baturage dusanga ibyo bavuga ari ukuri, cyane ko tutagendera ku magambo twasanze iyo myanda bavuga ihari kandi nta mpamvu n’imwe AGRUNI ikwiriye kwitwaza yo kudatwara imyanda.”

Gusa ubwo twateguraga iyi nkuru twagerageje guhamagara Umucungamutungo wa Kampani ya AGRUNI, dusanga telefoni ye itari ku murongo.

Meya w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline asobanura ko bakoranye inama n’Ubuyobozi bwa Kampani AGRUNI bumvikana ko bugomba gushyiraho ingengabihe ya buri Cyumweru igaragaza uko bazajya bakuraho imyanda mu ngo z’abaturage, kandi bakabimenyesha inzego z’Akarere.

Ati: ”Kuva dukoranye inama, turabona imyanzuro twafashe itangiye gushyirwa mu bikorwa.”

Meya Kayitare avuga ko ibi nibitubahirizwa, amasezerano Kampani yagiranye n’abaturage azaseswa. Kayitare yanavuze ko basabye aboyobozi mu Nzego z’Ibanze kuva ku Mudugudu ukagera ku Murenge, ko bazajya bakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iki cyemezo bakabaha raporo.

Iki kibazo cy’imyanda yo mu ngo z’abaturage kivuzwe mu gihe Ubuyobozi bw’Akarere bumaze iminsi bukora ubukangurambaga mu baturage bwo kunoza isuku mu ngo no ku mubiri, abatuye mu Mujyi bagaragaje iki kibazo bavuga ko batewe impungenge n’umunuko  w’iyi myanda ko ushobora kubateza indwara.

Bamwe mu batuye mu Mujyi bavuga batewe impungenge n’Umunuko uva muri iyo myanda
Hari abifuza ko amasezerano bafitanye n’iyi Kampani ya AGRUNI aseswa

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

Yisangize abandi