Abakora muri Serivisi ya ISANGE One Stop Center mu Bitaro bya Kabgayi, babwiye Komisiyo y’abadepite ko mu myaka itatu ishize, iyi serivisi imaze kwakira abantu 2271 bakorewe ihohoterwa.
Ibi babivuze ubwo bamwe mu bagize Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishingamategeko Amategeko (FFRP); n’Ihuriro ry’abagize Inteko Ishingamategeko baharanira Imibereho y’abaturage n’Iterambere (RPRPD) basuraga Akarere ka Muhanga.
Umukozi ukuriye ISANGE One Stop Center mu Bitaro bya Kabgayi, Uwizeyimana Judith, avuga ko kuva mu mwaka wa 2022, 2023 kugeza mu mwaka wa 2024 bamaze kwakira abaturage 2,271 barimo abagabo, abagore n’abana bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ati: ”Muri iyi myaka 3 twakiriye abana 818 muri rusange, ni ukuvuga abakobwa n’abahungu basambanyijwe batujuje imyaka y’ubukure.”
Uwizeyimana avuga kandi ko kuva mu mwaka wa 2023, 2024 n’uyu mwaka wa 2025 iyi serivisi ya ISANGE One Stop Center yakiriye abangavu 270 batwite, akavuga ko uyu mubare w’abana basambanyijwe n’abakuru bakorerwa ihohoterwa uteye inkeke, kandi ko ari ikibazo kigomba guhagurukirwa kuko kimaze gufata intera ndende.
Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric yabwiye UMUSEKE ko Serivisi ya ISANGE One Stop Center harimo gufasha uwahohotewe hakaba n’Abakozi ba RIB bashinzwe kugenza icyaha ku bagikekwaho.
Ati: ”Hari benshi bamaze kugezwa mu butabera, kandi ni igikorwa gikomeza kugeza bicitse burundu.”
Depite Kalisa Jean Sauveur avuga ko ubukangurambaga batangiye bugamije kwibutsa abaturage Itegeko rishya rigenga abantu n’Umuryango, no kwigisha urubyiruko kumenya ubuzima bw’imyororokere.
Ati: ”Ni umuntu umwe wakorewe ihohoterwa aba ari ikibazo kinini, nta muntu ukwiriye guhohoterwa dufatanye twamagane abakora ihohotera kuko ni urugamba rutureba twese.”
Depite Kalisa avuga ko uyu mubare w’abana, abangavu n’abantu bakuru muri rusange w’abasambanyijwe n’abakorewe ihohotera ubabaje, ariko ku rundi ruhande hari n’umubare w’abashinjwa kubikora uri mu Nkiko.
Serivisi ya ISANGE One Stop Center i Kabgayi yatangiye mu mwaka wa 2014 ikaba imaze kwakira abaturage 244,922 baturuka mu Karere ka Muhanga, Kamonyi, Ruhango na Ngororero.
Mu rugendo rw’iminsi ibiri Abadepite barakorana ibiganiro n’Ubuyobozi bw’Akarere, Ibitaro bya Kabgayi, Ikigo Nderabuzima cya Gitarama, uyu munsi barakorana ibiganiro na bamwe mu bangavu babyariye iwabo, bo mu Murenge wa Cyeza, banasure Serivisi zitangirwa mu Kigo cy’Urubyiruko giherereye mu Murenge wa Nyamabuye.


MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.
