Muri Bugarama bifuza ko Leta ibubakira ikigo cy’urubyiruko “ngo byagabanya ubusambayi”

Yanditswe na MUHIRE DONATIEN
Ibiro by'Umurenge wa Bugarama

Rusizi: Ababyeyi bo mu murenge wa Bugarama batewe impungege n’urubyiruko rwishora mu busambanyi, bavuga ko ahanini buterwa n’uko nta kigo cy’urubyiruko bagira rwajya rwigiramo imyuga n’andi masomo.

Umurenge wa Bugarama ni hamwe mu hagaragara abangavu benshi baterwa inda, ababyeyi baganirije UMUSEKE, bavuze ko bagerageza kwigisha abana babo, inama babahaye zikaba nk’igitonyanga mu nyanja.

Basaba ubuyobozi ko bwabubakira ikigo cy’urubyiruko rwakwigiramo ibintu bitandukanye, bagahuzwa na byo bagahabwa n’inama zongera kuzo ababyeyi babahaye, bityo abangavu baterwa inda bakagabanuka.

Umubyeyi w’umugore yavuze ko ikigo cy’urubyiruko cyubatswe mu murenge wabo cyabafasha guhugura abana babo.

Ati “Nk’umubyeyi ntabwo ntewe ishema n’uko umwana wanjye atwaye inda akiri muto, nta cyo tudakora turabaganiriza amahuguwa yanjye n’andi bamuha mu kigo cy’urubyiruko byatuma arushaho kwirinda.”

Mugenzi we na we yavuze ko urubyiruko ruhugiye mu masomo atandukanye yo mu kigo cy’urubyiruko ngo byagabanya abangavu baterwa inda.

Ati “Ikigo cy’urubyiruko gihari rwahugira mu kwiga imyuga cya gihe bafata cyo kwitwara uko babyumva bigeza n’ubwo bajya kubonana bakabyara ntabwo byaba bikibaye.”

Undi mubyeyi w’umugabo ati “Ikigo cy’urubyiruko kidahari ni imbomizi. Cyubabatswe rwakiyoboka abafite impano bakazigaragaza, bikabarinda kwishora mu mirimo igayitse.”

Icyifuzo cy’aba baturage batuye mu murenge w’ikibaya ufite umwihariko wo gukora ku bihugu bibiri by’abaturanyi, Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo n’u Burundi, ni uko ubuyobozi bwabubakira icyo kigo, ko bishobara kugabanya ubusambanyi mu rubyiruko.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi, bwizeza aba baturage ko bufite gahunda yo kububakira ikigo cy’urubyiruko, igice cy’ubutaka bwo kucyubakaho bwamaze kuboneka, n’igisigaye kizashyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.

Ubuyobozi busaba ababyeyi gukomeza gushyira imbaraga mu kwita ku burere bw’abana.

Sindayiheba Phanuel, ni umuyobozi w’akarere ka Rusizi ati “Hari umushinga dushobora gufatanyamo na Imbuto Foundation turi gushaka ubutaka, igice kimwe cyabwo cyarabonetse n’igisigaye tuzagishyira mu ngengo y’imari y’umwaka utaha. Ubutumwa duha ababyeyi, bongere bite ku burere bw’abana ku rugero rukomeye.”

Ibarura rusange rya 2022, rigaragaza ko mu turere 30 aka Rusizi kari ku isonga mu kubyara abana benshi, gafite uburumbuke bwa 4.5%, gakurikrwa n’aka Gisagara gafite 4.4%, uturere twa  Nyaruguru na Nyagatare dufite 4.2%.

Akarere kaza ku mwanya wa nyuma ni aka Nyanza gafite 4%.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ RUSIZI.

Yisangize abandi