Ku gasozi ka Bubandu mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Cyuve, Akagari ka Bukinanyana, kari gasanzwe kibasirwa n’isuri yangizaga imyaka y’abaturage, hatewe ibiti bisaga 1,000, hanigishwa akamaro kabyo n’uburyo bwo kubibungabunga.
Ni igikorwa cyakozwe mu muganda wahuje Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze ku bufatanye n’inzego z’umutekano, abaturage ndetse n’ibyamamare muri sinema nyarwanda.
Bamwe mu baturage batuye muri ako Kagari bavuga ko bishimiye iki gikorwa, kuko ibiza byaterwaga n’ako gasozi ka Bubandu iyo imvura yagwaga, ibitaka n’amabuye byamanurwaga n’amazi bikarengera imyaka yabo bakarumbya.
Ngendananabo Narcisse ni umwe muri bo, yagize ati: “Aka gasozi gakunze kwibasirwa n’ibiza kenshi ku buryo hamanuka isuri ikarengera imyaka yacu, none bateyeho ibiti bizafata ubutaka n’iyo suri ihagarare.”
Iyamuremye Alphonse na we yagize ati: “Gutera ibiti kuri aka gasozi ni igisubizo kuko isuri yamanuraga ibitaka n’amabuye imyaka ikarengerwa. Biradushimishije cyane, natwe icyo tugiye gukora ni ukubibungabunga.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yasobanuriye abaturage akamaro ko gutera ibiti n’icyo bivuze ku buzima bwabo, anabasaba kubibungabunga kugira ngo bikure neza.
Yagize ati: “Usibye no kuba bigira uruhare mu kongera ubwiza bw’umugi wacu, binayungurura umwuka duhumeka n’ibindi byinshi, harimo n’ibyo twagiye twita amazina; tuzagaruka kubisura tubibishyuze, dutere n’ibindi.”
Agasozi ka Bubandu kateweho ibiti igihumbi, biza bisanga ibindi byari byarahatewe mu bihe bitandukanye, ndetse Akarere kakaba gateganya gukomeza gutera ibiti cyane ku misozi ihanamye.

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Musanze
