Ni abasifuzi badohotse? Cyangwa ni igitutu cya FERWAFA?

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Mu gihe hamaze gukinwa imikino itandatu gusa ya shampiyona y’umupira w’amaguru y’icyiciro cya mbere mu bagabo, abasifuzi bahanwa kubera amakosa atandukanye, bakomeje kwiyongera.

Ku Mugabane wa Afurika, u Rwanda ruri mu Bihugu bifite abasifuzi mpuzamahanga beza, ukurikije ibyangombwa bitangwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF.

Ibi bishimangirwa n’umubare w’abasifuzi mpuzamahanga b’abagabo [5] u Rwanda rufite ndetse n’abandi batatu b’abagore basifura hagati mu kibuga.

Ubusanzwe umubare munini FIFA ishobora gufata w’abasifuzi, ni batanu gusubiza hasi. Bivuze ngo niba u Rwanda ari bo rufite ndetse rukaba rufite Abakomiseri mpuzamahanga bajya batumwa ku mikino mpuzamahanga.

Ariko nyuma y’ibyo byo byose, kugeza ubu hakomeje kugaragara amakosa menshi imbere mu Gihugu muri shampiyona y’u Rwanda. Ibi bishimangirwa n’umubare w’abamaze guhanwa mu mikino ya shampiyona imaze gukinwa.

Abasifuzi bagera kuri batanu, ni bo bamaze gufatirwa ibihano kuva shampiyona yatangira. Abo barimo Kwizera Olivier na Mbonigena Seraphin [Bugesera FC vs AS Muhanga], Ishimwe Jean Claude ‘Cucuri’ na Mugabo Eric [APR FC vs Mukura VS], Habumugisha Emmanuel [Gasogi United vs Rayon Sports].

Uretse kandi aba bamaze guhanwa, hari n’abandi amakipe arimo Amagaju FC na APR FC, ziherutse gusaba ko hasuzumwa ibyemezo bafashe mu mikino bazisifuriye ariko Komisiyo Ishinzwe abasifuzi mu Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, rivuga ko ibyemezo bafashe byari bikwiye.

Aha ni ho abanyamupira batandukanye mu Rwanda, batangiye kwibaza niba amakosa akomeje kugaragara ku mikino itandukanye, ataba yaba ari guterwa n’igitutu abasifuzi bakomeje gushyirwaho cyangwa se na bo bakaba baradohotse.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko kuri ubu hari abasifuzi mpuzamahanga, bavuze ko ku mikino y’umunsi wa Karindwi wa shampiyona, bazaba badahari kubera izindi nshingano bazaba barimo.

Ni igitutu cya FERWAFA?

iyo uteze amatwi abakurikira ruhago y’u Rwanda, bahuriza ku kuba iyo igitutu kibaye cyinshi ku basifuzi, hari icyo bihungabanya ku ireme ry’imisifurire. Ibi bamwe bahamya ko FERWAFA kuba iri guhana abasifuzi cyane, biri mu bituma hari aho banyerera bagafata ibyemezo bidakwiye.

Ese ntibaba baradohotse?

N’ubwo bamwe batewe impungenge n’ibihano bikomeje gufatirwa abasifuzi ba Rwanda Premier League, ntibanabura kwibaza ko abahanwa na bo bashobora kuba baradohotse bakica isezerano bagiranye n’ababayobora mbere y’uko shampiyona y’uyu mwaka itangira.

Mu Kinyarwanda bavuga ko aba umwe agatukisha bose. Aha ni ho abanyamupira bamwe bahera bavuga ko hari bamwe mu basifuzi bataye ubunyamwuga bigatuma bafata ibyemezo bitari byo mu mikino itandukanye, ndetse bigatuma bose bahita bareberwa muri iyo ndorerwamo.

Abandi bati: Amakosa yahozeho ahubwo abasifuzi batunguwe n’uko basigaye bahanwa!

Abasesengura shampiyona y’u Rwanda n’abandi basanzwe bayireba mu myaka myinshi ishize, bahamya ko impamvu ibyemezo abasifuzi bari gufatirwa bisa n’ibyaciye igikuba, ari uko n’ubundi bari basanzwe bakora amakosa ariko ntibahanwe none bikaba byabaye ikinyuranyo cya byo.

Umusifuzi yakwibeshya kuko ni umuntu nk’abandi!

Abanyamupira bo mu Rwanda, bamaze gufata uruhande ruvuga ko umusifuzi wo muri Rwanda Premier League, iyo akosheje atari uko aba yibeshye ahubwo aba abikoze nkana kubera izindi nyungu ziri inyuma.

Nyamara abavuga ibi, birengagiza ko umusifuzi nawe ari umuntu nk’abandi ndetse yakwibeshya nk’uko n’abandi bibeshya. Ikindi birengagiza, ni uko n’ahandi bateye imbere kurusha shampiyona y’u Rwanda, bisaba ko bunganirwa n’Ikoranabuhanga ryunganira abasifuzi [Video Assistant referee] kugira ngo hafatwe ibyemezo runaka mu mikino ya shampiyona.

Ibi bihita bisobanura neza ko n’aho bitwa ko bateye imbere, hari ibyemezo bimwe na bimwe abasifuzi bibeshyaho bigasaba izindi nyunganizi.

Hari amakuru UMUSEKE wabwiwe n’umwe mu baba hafi y’abasifuzi, avuga ko hari umusifuzi wo ku ruhande wigeze kuyobora umukino wari ukomeye, maze mu gihe umupira wari ugiye guterwa woherezwa imbere ariko uretetse hasi [Goal-Kick], arangaraho amasegonda abiri gusa.

Uyu musifuzi yarahindukiye yisanga umukinnyi w’iyo kipe yari yohereje umupira imbere, ari kumwe n’umunyezamu. Yahise azamura igitambaro avuga ko habayeho kurarira kandi atari ukuri kuko mu bihe bitagira kurarira, harimo na Goal-Kick.

Ngo abakinnyi bahise bamwirundaho bamubaza impamvu abeshye. Uwamugezeho bwa mbere, yaramubwiye ati “Ndibeshye kuko nanjye ndi umuntu.” Umutoza w’iyo kipe nawe yaramwegereye amubaza imoamvu yafashe icyo cyemezo, nawe amusubiza ko yibeshye nk’umuntu.

Ibi bihita bigaragaza ko n’ubwo baba bayoboye imikino, bidakuraho ko ari abantu bakwibeshya nk’uko n’abandi bibeshya.

Umuti urambye ukwiye kuba uwuhe?

Kimwe mu byakemura ibibazo byakunze kugaruka kenshi mu misifurire, harimo kubanza kuba abanyamwuga ku bo bireba bose kurusha ibindi. Hari kandi amakipe kureka ingeso mbi zo kuganiriza abasifuzi mbere y’imikino runaka nk’uko bivugwa.

Ikindi gikwiye kuba kimwe mu bisubizo birambye, ni uguhera ku gihe abasifuzi insimburamubyizi bemerewe ndetse no kubashyira mu buzima bwiza uko bishoboka.

Mu gihe FERWAFA yaba ibishoboye, ikaba yabaha amasezerano ahoraho, abasifuzi bakitwa abakozi b’iri Shyirahamwe bahoraho, bikava mu kwitwa abanyabiraka. Ibi biri mu bishobora kuba byibura byagabanya ibibazo bikomeje kugaruka mu gice cy’abasifuzi.

FERWAFA ikomeje kushyira ku gitutu abasifuzi ba Rwanda Premier League

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Igitekerezo 1
  • Salut abashinzwe abasifuzi nino banyirabayazana kuko bafite icyo bita itonesha nakazu kabamwe bitwa imandwa za ambroise na Louis ! Kuko nkanjye ubu banyirukanye hamwe nabagenzi banjye nta mpamvu have nibaruwa zidusezerera gusa kereka bakuyeho iriya komisoyo yakazu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *