Nkore iki? Inshuti zanjye zinshinja kudasirimuka !

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY

Iyi nkuru ni igitekerezo cy’Umukunzi wa UMUSEKE, watwandikiye adusaba ngo abasomyi bacu bamugire inama y’uko yakomeza kubana n’inshuti ze ahanini bitewe n’uko zimushinja kutajyana n’igihe, ndetse n’ibigezweho. Bamushinja kudasirimuka ngo abe yajyana na bo ‘kurya show’, ‘kurya ibyana n’ibindi’.

Arifuza ko mu mugira inama y’uko yava muri icyo kibazo, agakomeza umubano n’inshuti ze  ndetse na we agakomeza kubaho mu buzima bwe bwite.

Aragira ati: “Muraho neza UMUSEKE. Ndi umusore ufite imyaka 23, ntuye mu Mujyi wa Rubavu.

Hari ubwo umuntu aba afite imyaka mike, ariko umutima we ukaba uremerewe cyane kubera ibintu mwe mwakwita iby’amafuti cyangwa bidasobanutse.

Ni ko bimeze kuri njye muri iyi minsi, aho numva umutima wange uri mu rungabangabo hagati yo kuba uwo ndi we no kuba uwo abandi bashaka ko mba.

Nkomoka mu muryango wubaha Imana, aho twatojwe kubaha abantu, gukunda gukora no kwirinda ibikorwa byangiza isura y’umuntu.

Kuva nkiri muto, nari nzi ko kuba inyangamugayo ari byo byiza kurusha byose. Narinzi ko kuba umusore utanywa inzoga, utajya mu busambanyi cyangwa mu buzima bwo gusohoka buri ijoro, ari ishema. Ariko uko nakuze, nabonye ko Isi ifite ukundi iba ishaka ko uba bitewe n’abo mugendana nabo.

Muri Bibiliya Imigani 13:20 haranditse ngo “Ugendana n’abanyabwenge azaba umunyabwenge na we, ariko mugenzi w’abapfu azabihanirwa.”

Hari n’imvugo numva bavuga ngo “Mbwira abo ugendana na bo nkubwire uwo uri we.”

Iyo ndi kumwe n’abandi basore b’inshuti zange  yaba hano za Rubavu, usanga barimo kuvuga ibintu byo gusohoka, kujya mu tubari, gusinda, cyangwa gusimburana ku bakobwa.

Bati “Sha mwana uzi ukuntu ka ‘sélection’ karyoha?”

Iyo mbasubije ko ibyo bitanshishikaje, baraseka bakavuga ngo “Uri umuswa. Uzi ko utaramenya kubaho?”

Abandi bati “Ujye urya ubuzima ni buto kandi uwiyimye afatwa nk’uwiyahuye! Gusohoka, kunywa, gusambana… ni byo bituma umuntu aba ‘umusirimu’?”

Ntabwo ari rimwe cyangwa kabiri babimbwiye.

Ubu iyo bateguye ibirori cyangwa gusohoka, barambwira ngo “Ntitukagutumire kuko uri wa wundi uza kubishya ibirori byacu.”

Banshinja kuza nkabarebera, ndetse hari nubwo usanga banteze nk’umukobwa cyangwa inzoga ngo nze kunywa.

Nubwo numva umutima wanjye uremerewe, si uko nanga abantu cyangwa ndwanya ibyishimo. Oya, ahubwo sinabona ibyishimo mu bintu bishobora gusenya ubuzima bwange cyangwa gutera abandeze agahinda.

Ariko rimwe na rimwe ndicara nkibaza nti “Ese kuba ntari nka bo bituma nta gaciro mfite?

Ese kuba umuntu atanywa inzoga, ntasambane, ntasohoke buri munsi, bisobanura ko atari umusirimu cyangwa ko ari umuntu wasizwe n’ibihe?

Hari igihe numva nshaka kubahunga ngo ntakomeze kubabazwa n’amagambo yabo.

Ariko nanone ntekereza nti, “Ese kwihisha ni cyo gisubizo?”

Ariko kuba ndi muto, rimwe na rimwe ntinya ko naba ndi kwibeshya cyangwa ari ubwoba bw’ahazaza. Ni yo mpamvu nanditse iyi nkuru, kugira ngo mbaze abasomyi ba UMUSEKE.

Ese iyo abandi inshuti zawe zitakwishimiye kubera ko wihariye, waguma mu nzira yawe cyangwa wakora ibyo bakora kugira ngo bagufate nk’uwateye imbere, wasirimutse kandi koko uri mu mujyo wabo?

Ndumva umutima wange ushaka gukomeza kuba uwo ndi we, ariko rimwe na rimwe ni ukuri birambabaza kumva abandi bankwena cyangwa bankura mu itsinda ryabo.

Hari igihe umuntu yifuza kuba mu bandi ariko atabyemerewe, atari uko ari mubi, ahubwo ari  uko adahuje imyumvire na bo ndetse n’imigirire yabo.

Ntabwo nanditse ibi ngo nshimishe abantu cyangwa ngo nigire Malayika, nanditse ngo nibwirire urubyiruko nka njye ko kuba inyangamugayo bitavuze kuba umuntu ufatirwa imyanzuro.

Ariko nanone ndifuza kumenya niba ari jye wibeshya, niba hari igihe umuntu akwiriye “kugendana n’igihe” kugira ngo atitwa, Kajuga, Kadage, Umujangweri n’andi mazina banyita.

Ndashaka kumenya uko abandi mubibona. Ubuzima nyabwo ni ubwo gukurikira, abandi cyangwa ni ubwo kumvira umutima wawe, nubwo wakwirengagizwa?

Mungire inama, nizeye ko abazasoma iyi nkuru bazansubiza. Murakoze.

Ukeneye kugisha inama watwandikira kuri haangelo9@gmail.com cyangwa mugiranezat13@gmail.com

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi