Iyi nkuru ni igitekerezo cy’Umukunzi wa UMUSEKE, watwandikiye adusaba ngo abasomyi bamugire inama, ku kibazo afite mu kazi akora cy’uko uwo bakorana akaba n’inshuti ye ahora amukoresha ibyo we yagakoze, ibyo bigatuma avunika ndetse rimwe n’akazi kamureba nta gakore neza.
Arifuza ko mu mugira inama y’uko yava muri icyo kibazo, agakomeza umubano n’inshuti ye ndetse na we agakomeza akora atavunika.
Aragira ati: “Muraho neza UMUSEKE. Ndi umusore ufite imyaka 32. Mu buzima bwa buri munsi bw’akazi, hari ibintu biba umuntu ntabyiteho, akabona ari ibisanzwe. Ariko uko iminsi ishira, bikaba umuzigo uremereye ku mutima. Ni ko bimeze kuri jye muri iki gihe.
Ndi umukozi usanzwe mu kigo nkoramo cya Leta, aho dukora akazi gasaba ubwitange, ubufatanye n’ubunyangamugayo. Nje muri iki kigo nari nishimye kuko abantu bahakorera turi nk’umuryango, buri wese afasha undi.
Ariko uko imyaka yagiye ishira, hari ibintu byahindutse ku buryo ntakimenya niba kuguma ncecetse ari ubutwari cyangwa ari ubugwari.
Mfite mugenzi wanjye dukorana hafi cyane muri ‘department’ tukaba n’inshuti. Mu ntangiriro, twagiranye ubucuti bwiza, yaramfashije kwisanga mu kazi kuko jyewe namusanze mu kigo atuma ngira ‘experience’ nziza.
Ariko uko igihe cyagiye gihita, yatangiye kunkoresha ibintu atari njye ugomba kubikora, rimwe na rimwe n’imirimo iri mu nshingano ze, akayinshyiraho avuga ngo “Ndabizi wowe ubikora neza, mfasha gato, ndahuze cyane.”
Inshuro nyinshi ibyo ambwiye narabikoraga kuko natekerezaga ko gufashanya mu kazi ari ngombwa nk’uko na we yamfashije.
Ariko hashize igihe mbona ibintu bigeze kure kurenza uko nabitekerezaga, kuko bituma inshingano zange ntakizuzuza neza. Iyo nabyanze, biramurakaza cyane rimwe na rimwe akabivuga mu bandi ngo “ndiyemera ntabwo mfasha abandi.”
Iyo mvuganye na we ngo musobanuriwe ko buri wese afite ibyo yagenewe gukora, abifata nabi, agahita ambwira nabi, akavuga ngo: “Ko turi mu kazi kamwe, kuki utanyumva nk’inshuti? Waje hano hari icyo uzi gukora?”
Kuva icyo gihe natangiye kwibaza byinshi. Ese kuguma nceceka, nkakora ibyo ambwira, ni ubupfura cyangwa ni ugushyira umutima wange mu bibazo no kuvunika?
Ariko se niba nemeye, akazajya amfata nk’aho ari we utegeka, byo ntibizakomeza kunshengura umutima nkarwara agahinda gakabije?
Ubu buri munsi ngera ku kazi nkumva ntuje, nkavuga nti “Uyu munsi sinongera gukora ibyo ntashinzwe,” ariko nyuma nkabona ndabikoze kugira ngo ntiteranya. Ariko ndarambiwe kuko ndavunika!
Ndi hagati y’inzira ebyiri zitoroshye: Nzakomeza mufashe nkaho ntacyo bimbwiye, nubwo numva ndimo guhatirwa, cyangwa nzahagarare mbivuge ku bayobozi badukuriye ko nkoreshwa ibintu byinshi?
Ariko se kubibwira ubuyobozi si nko kwitakariza icyizere mu bandi? Cyangwa ni uburyo bwo gushyira umurongo ku bitagenda mu kazi yenda hari n’abandi bakozi bakomerewe?
Ibi byose si uko nshaka gutandukana na mugenzi wanjye cyangwa kumugaragaza nabi nk’usigaye akoresha abandi ibyo yagakoze. Ndibaza, iyo ufite umuntu mukorana ugukoresha ibyo utagombaga gukora, nakora iki?
Mungire inama. Nizeye ko abazasoma iyi nkuru bazansubiza. Murakoze.
Ukeneye kugisha inama watwandikira kuri haangelo9@gmail.com cyangwa mugiranezat13@gmail.com
UMUSEKE.RW
