NPC yabonye Ubuyobozi bushya

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Komite y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, NPC, yabonye Ubuyobozi bushya buyobowe na Bizimana Dominique wasimbuye Murema Jean Baptiste.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 8 Ugushyingo 2025, habaye Inama y’Inteko Rusange Idasanzwe yahuje Abanyamuryango ba Komite y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NPC).

Ni Inteko Rusange yatorewemo Komite Nyobozi nshya ya NPC igomba kuyobora mu myaka ine iri imbere.

Bizimana Dominique, ni we Abanyamuryango bagiriye icyizere cyo kubayobora mu myaka ine iri imbere asimbuye Murema Jean Baptiste.

Dominique yagarutse ku ntebe yo kuyobora NPC nyuma yo kuyiyobora 2001-20212 ubwo yashingwaga.

Bizimana wari uhanganye na Sekarema Jean Paul, yagize amajwi 21 mu gihe uwo bari bahanganye yagize amajwi 19.

Abandi bagize iyi Komite Nyobozi, barimo Kanyange Esperance wagizwe Visi wa mbere Ushinzwe amarushanwa, Uwitonze Hersron wagizwe Visi Perezida wa Kabiri Ushinzwe Iyamamazabikorwa n’Itumanaho na Nzeyimana Céléstin wagizwe Umunyambanga Mukuru.

Abandi barimo Iriza Dinah wagizwe Umubitsi. Hari kandi za Komisiyo zashyizweho zirimo Nkemurampaka iyobowe na Uwiteka Solange na Ngenzuzi iyobowe na Cyemerwa Solange.

Abajyanama batowe, bayobowe na Nkurayija Jean Pierre, Twizerimana David na Byukusenge Elise.

Hatowe kandi uhagarariye abagore, Mukanganizi Marie Claire mu gihe uhagarariye inyungu z’abakinnyi ari Ndahiro Jean Claude.

Irindi zina ryongeye kugaruka muri iyi nzu, ni Nzeyimana Céléstin wayibereye Perezida nyuma yo kuva ku Bunyamabanga Bukuru mu 2017.

Bizimana Dominique yongeye gutorerwa kuyobora NPC
Nizeyimana Céléstin yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa NPC
Komite Nyobozi yatorewe mu Angelo Rusange Idasanzwe

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi