Nyuma yo kunganya na AS Kigali igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa Cyenda wa shampiyona y’Abagabo y’Icyiciro cya Mbere, abakunzi b’ikipe y’Ingabo bari kuri Kigali Pelé Stadium bagaragaje akababaro ndetse basaba ubuyobozi bwa bo gusezerera umutoza kubera umusaruro nkene bamushinja.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Ugushyingo 2025, APR FC yanganyije na AS Kigali igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa Cyenda wa shampiyona. Ikipe y’Ingabo yari yatsindiwe na Ruboneka Bosco mu gihe Abanya-Mujyi batsindiwe na Ndayishimiye Didier.
Ni umukino wasize abakunzi ba APR FC bagaragaje ko nta mutoza bafite ndetse bifuza ko Taleb utoza iyi kipe bihebeye, asezererwa kubera icyo bita umusaruro nkene.
Bamwe bati “Nta bwo wakwishima. Ikibazo ni umutoza. Yashyizemo Quattara iminota yarenze. Quattara yakinnye iminota 15 kandi yagakinnye iminoya 50 cyangwa igice cya Kabiri kigitangira agahita ashyiramo Mamadou Sy.”
Abandi bati “Turasaba ubuyobozi bwa APR FC ko bwafata umutoza bakamukuraho, barangiza kumukuraho bakazana umutoza ushoboye. Nta mutoza dufite.”
Abandi bati “Turifuza ko umutoza agenda bakazana undi mutoza. Nkatwe abafana ntitumushaka. Umutoza nagende twebwe turababaye.”
Ikipe y’Ingabo iri ku mwanya wa Gatatu n’amanota 15 n’ibitego bitanu izigamye mu gihe Gasogi United yari ifite uwo mwanya yo izakina ejo n’Amagaju FC kuri Stade Kamena Saa Cyenda z’amanywa.

UMUSEKE.RW
