Ntibansekeye Felicien wo mu Karere ka Musanze arashima Urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) rwamwubakiye inzu ya miliyoni 6,750 Frw, kuko iyo yari atuyemo n’umuryango we imvura yabahoraga ku bitugu.
Ntibansekeye yabwiye UMUSEKE ko yabaye mu buzima bugoranye bwo guhora anyagirirwa mu nzu, ariko nyuma akaza kubakirwa na DASSO inzu yise ‘Igisubizo’.
Ati: “Ni ukuri yari yarampirimiye, ndi mu bintu by’ibishwambagara pe, ni ukuri ni Imana yonyine yabikoze, nuko bariya bantu baraza bamvana muri icyo kintu bitaga kiramujyanye.”
Ashima ko bamwubakiye inzu y’ibyumba bitatu ifite n’uruganiriro, ahabwa ibiryamirwa, intebe za gisirimu, ibikoresho by’isuku ndetse n’ibiribwa.
Ati: “Ubu ndasharamye nta kibazo. Abana banjye bari barahahamutse kubera kuvirwa, nanjye ubwanjye none ndatuje rwose nta kibazo. Amarira yari ya yandi, mvuga nti: ‘Mana rwose wamfashije ukamvana muri iyi nzu.’”
Ntibansekeye yakeje abamwubakiye iyi nzu, anabasabira umugisha kuko umuryango we ugizwe n’abantu barindwi bawugaruriye icyanga cy’ubuzima.
Yagize ati: “Ubu noneho ndatekereza neza, bityo no gutera imbere bizoroha. Mumbwirire Perezida wacu Kagame, umubyeyi w’Abanyarwanda bose, muti umuco yadutoje w’urukundo n’ubumwe tuzawuraga abana bacu.”
Umuhuzabikorwa wungirije wa DASSO mu Karere ka Musanze, Nshimiyimana Sosthene, avuga ko inzu uyu muryango wari utuyemo ntaho yari itandukaniye no kuba ku gasozi.
Ati: “Inzu uyu muryango wabagamo yari mbi cyane, isakaro ryaratobotse, idakinze uri mu nzu areba hanze. Muri make koko yari kiramujyanye, ariko uyu munsi agiye kuba mu nzu nziza, bimuhe n’imbaraga zo gukora no kwiteza imbere.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Theobal, yasabye uyu muryango gufata neza inzu bahawe, anibutsa abaturage kwishakamo ibisubizo.
Yagize ati: “Hano haracyari abatuye mu nzu zirenze aho yabaga kandi banywera 1,000 ku munsi. Dukwiye kwiga kwishakamo ibisubizo kuko abafite ibibazo nk’ibi bose ntibafashwa ngo bikunde.”
DASSO muri Musanze yiyemeje gukora buri mwaka ibikorwa bifatika byo guteza imbere abaturage, birimo kubakira no gusanira abatishoboye, gutanga amatungo, gutanga mituweli, no kubigisha kwishakamo ibisubizo.





JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Musanze
