NYABIHU: Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Rugera, Akagari ka Marangara, mu Karere ka Nyabihu, baratabaza ubuyobozi ngo bubarenganure nyuma y’uko bangirijwe imitungo yabo igizwe n’imyaka ubwo hakorwaga umuhanda.
Aba baturage bagaragaza ko imyaka yabo igizwe n’urutoki, ibishyimbo, imyumbati, ibisheke, n’ibindi irandurwa n’abantu barangajwe imbere na Pasiteri w’Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi, ubwo bakoraga umuhanda ugana ku rusengero rw’itorero ayobora.
Abaturage bavuga ko basabwaga gukuraho imyaka yabo, babyanga ikarandurwa, none ubu bakaba basaba ubuyobozi ko bwabarenganura bagasubizwa ibyabo byangijwe n’uwo muhanda, cyangwa bagahabwa ingurane ihwanye n’ibyangijwe bya buri muntu nk’uko bisanzwe bikorwa ahandi.
Umwe muri bo yagize ati “Twabonye Pasiteri ayoboye abantu bitwaje ibikoresho batera metero batangira kurandura imyaka bakora umuhanda uva kuri urwo rusengero. Twavuga bati ‘mujye kurega aho mushaka’.”
Undi na we ati “Banyangirije ibinyomoro ingemwe 200, ibisheke n’insina. Njyewe narahageze mbajije barambwira ngo njye kurega ntacyo babikoraho cyabuza uyu muhanda gukorwa.”
Pasiteri Gashoboka Jean Baptiste uvugwaho guhagararira igikorwa cy’ikorwa ry’umuhanda, avuga ko nta bushobozi afite bwo gukoresha umuhanda ahubwo bikwiye kubazwa ubuyobozi kuko ari bo babifitiye ububasha.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, avuga ko icyo kibazo aho kimenyekaniye batangiye kugikurikirana bafatanyije n’ubuyobozi bw’Umurenge kugira ngo gihabwe umurongo.
Yagize ati “Navuganye na Gitifu w’Umurenge ngo akurikirane iby’icyo kibazo banahakoreshereze inama gihabwe umurongo w’uko cyakemuka kuko amakuru yabyo twayamenye ari uko umuturage abibajije.”
Umuhanda uvugwaho gukorwa mu buryo butumvikanyweho n’abaturage ukabangiriza ibyabo, ungana n’ikilometero kimwe, aho mu byaranduwe n’ikorwa ryawo birimo urutoki, ibiti birimo n’iby’imbuto, ibisheke n’ibindi.



JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Nyabihu
