Nyamagabe: Ingo zirenga 3000 zifite ubwiherero butujuje ibisabwa

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe arareba ubwiherero bwubakiwe umuturage (Ifoto: WaterAid, X)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajepfo buvuga ko buri gushyira imbaraga mu kubakira abaturage ubwiherero nyuma y’uko bigaragaye ko imiryango irenga ibihumbi bitatu muri ako Karere ifite imisarani itujuje ibisabwa indi ikaba itabugira.

Ni ibyagarutsweho ku wa Gatatu, tariki ya 19 Ugushyingo 2025,ubwo muri Ako karere haberaga umuhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwiherero ku nsanganyamatsiko igira iti: “Isuku mu Isi ihinduka, ubwiherero ni ngombwa igihe cyose.”

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko umusarani wujuje ibisabwa ugomba kuba ufite idari rikomeye kandi ripfundikirwa, inkuta zikomeye kandi ndende.

Uwo musarani ugomba kuba ufite igisenge gisakaye neza ukurikije amabwiriza y’ubwubatsi mu Rwanda, umwobo uri hagati ya metero eshatu n’esheshatu z’ubujyakuzimu ndetse na metero imwe y’umurambararo.

Ugomba kugira urugi rukingwa neza, ukagira aho umuntu akarabira intoki hafi ndetse ukanasukurwa buri munsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, yavuze ko muri ako karere basanze bafite ingo zirenze ibihumbi bitatu zifite ubwiherero butujuje ibisabwa hakaba n’izindi zitabugira, mu ngo ibihumbi 92 zituye ako Karere.

Ati “Nyuma yo kwisuzuma twiyemeje  ko tugiye gukora ibishoboka byose tukabwubaka [ubwiherero] bitarenze ukwa Gatandatu umwaka utaha. Ntabwo ari ubwiherero gusa tuzubaka, hari n’amazu.”

Akomeza agira ati “Dufite abantu basembera bageze kuri 500. Iyo umuntu arebye ingengo y’imari, abona ko ari ingengo y’imari nini, ukabona ko  byazafata imyaka myinshi. Ubu rero twiyemeje gukoresha uburyo budasanzwe tukubaka aya mazu 500, tukubaka n’ubwo bwiherero.”

Imibare itangwa n’inzego z’ubuzima mu Karere ka Nyamagabe igaragagaza ko 80% by’indwara abaturage bivuza zikomoka ku isuku nkeya, zirimo inzoka zo munda, amenyo, indwara zo ku ruhu nk’amavunja.

Meya Niyomwungeri yavuze ko ubu bafashe ingamba zo kongera isuku zirimo ko ‘mu bigo nderabuzima no mu bitaro, umuntu wese uhaje agomba kuzana urupapuro rw’isuku [“papier hygiénique”, “papier toilette”], akambara inkweto ndetse agakaraba n’intoki mu gihe avuye mu bwiherero.”

Ati “Ibi ntibizakorwa ku bigo nderabuzima gusa, bigomba no gukorwa no mu ngo,no ku mashuri n’ahahurira abantu benshi, ubu ngubu twasabye ko amazi agomba kuba ahari, tugashyiramo n’isabune, abantu bakajya bakaraba intoki.”

Olivier Ndizeye, Ushinzwe igenamigambi mu Muryango Mpuzamahanga udaharanira inyungu wita ku mazi, isuku n’isukura, WaterAid Ishami ry’u Rwanda, yavuze ko bakomeje gufasha Akarere ka Nyamagabe mu gutuma abaturage bagira ubwiherero buboneye.

Ati “ Muri uyu mwaka twubatse ubwiherero 1000 bwiyongera ku bundi bwubatse mbere mu Mirenge ya Tare, Kibumbwe ndetse n’Umurenge wa Cyanika kandi turacyakomeje.”

Yasobanuye ko bakomeje ubukangurambaga mu guhindura imyimvire y’abaturage basobanurirwa akamaro k’umusarani, abandi bahabwa isakaro, n’inzugi.

Abaturage bo mu Murenge wa Cyanika muri Nyamagabe, baganiriye na UMUSEKE bavuze ko muri ako gace bafite ikibazo cy’ubwiherero butujuje ibisabwa.

Ntirushwa Charles utuye mu Kagari ka Nyanzoga yagize ati “ Hano iwacu nta bwiherero bwujuje ibisabwa buhasanzwe, ahanini ubona ko ari ibyobo bitinzeho ibiti, bidasakaye bityo imvura yagwa ugasanga bya byobo byuzuye, bityo bigakurura amasazi, ya masazi akagenda akwirakwiza wa mwanda.”

Mukakalisa Jeannette uba muri itsinda ry’isuku n’isukura yavuze ko impamvu zirimo ubushobozi n’imyimvire ari bimwe mu bituma abantu batagira ubwiherero budakinze cyangwa ngo busakarwe.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yasohotse  mu bushakashatsi bwa 7 ku mibereho rusange y’ingo mu Rwanda (EICV7), yerekana ko mu ngo 10 mu Rwanda, 9 zikoresha ubwiherero buboneye.

Umuryango WaterAid wahaye abaturage amabati n’inzugi byo gukinga ubwiherero
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, yavuze ko muri ako karere basanze bafite ingo zirenze ibihumbi bitatu zifite ubwiherero butujuje ibisabwa
Abayobozi mu Karere ka Nyamagabe basura ubwiherero bwubakiwe umuturage

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW i NYAMAGABE

Yisangize abandi