Nyanza: Abaturage basobanuriwe akamaro k’isuku ku mubiri n’aho batuye

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Hasizwe amarangi ku mazu yo mu isantiri ya Busoro

Umunyamabanga wa leta muri Minisitiri y’Ubuzima, akaba n’imboni y’akarere ka Nyanza muri Guverinoma, Dr.Yvan Butera yasabye abaturage kwimakaza umuco w’isuku.

Kuri uyu wa 29 Ugushyingo, 2025 mu Karere ka Nyanza hose habaye umuganda usoza ukwezi k’Ugushyingo, 2025.

Ku rwego rw’akarere wabereye mu murenge wa Busoro, mu tugari twa Masangano na Rukingiro.

Ni umuganda witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima akaba n’imboni y’akarere ka Nyanza, Dr. Yvan Butera ari na we wari umushyitsi mukuru.

Hari abadepite mu nteko Ishinga amategeko aho bamaze icyumweru muri aka Karere, bakaba basoje gahunda yo kugenzura iterambere ry’imijyi, imiturire n’imikoreshereje y’ubutaka.

Muri uyu muganda hatangijwe ibikorwa byo gusukura no kuvugurura isantiri ya Busoro ku muhanda mushya wa kaburimbo Busoro-Gasoro, hasigwa amarangi.

Umunyamabanga wa leta muri Minisitiri y’Ubuzima, Dr.Yvan Butera yabwiye abaturage ko kwimakaza isuku ari inshingano yabo, bakirinda indwara zituruka ku mwanda.

Yagize ati “Nyanza nk’igicumbi cy’umuco, isuku na yo igomba kuba umuco, kandi mukagira isuku hose haba ku mubiri, aho muba n’ahandi.”

Bamwe mu baturage bari bitabiriye uyu muganda bavuze ko bishimira iyi gahunda y’ubukangurambaga mu kwigisha abaturage kugira isuku.

Umwe yagize ati “Muri twe hari abatashoboraga kugirira isuku amenyo, ariko ubu twabwiwe akamaro ko koga mu kanwa.”

Undi na we yagize ati “Hano mu giturage umuntu kuryama atoze yumva nta kibazo, ariko ubu twabwiwe akamaro ko gukaraba bityo tukagira isuku.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza w’agateganyo, Patrick Kajyambere yabwiye abaturage ayoboye ko kugira isuku ari ngombwa kandi umuntu ugira isuku aba ameze neza.

Muri uyu muganda kandi hatewe ibiti 2,124 ku muhanda ahakuwe igitaka.

Abaturage kandi bashishikarijwe gusigasira ibyagezweho, birimo muhanda mushya wa kaburimbo bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Abadepite bafatanyije n’abaturage gukora umuganda
Ku muhanda hatewe ibiti
Dr. Yvan Butera yasabye abaturage kugira isuku

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Yisangize abandi