Nyanza: Ishuri ryagabiye irindi inka

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Ishuri rya E.S Nyanza ryagabiye inka ishuri rya G.S Kavumu Musulman

Ishuri rya E.S Nyanza riherereye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza ryagabiye ishuri rya G.S Kavumu Musulman na ryo riri mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza inka nk’ikimenyetso cy’urukundo.

Umuco wo kugabirana inka mu mashuri mu karere ka Nyanza watangijwe n’ishuri ribanza rya Gahanda aho ryagabiye inka ishuri rya E.S Nyanza, maze inka ryagabye irabyara.

E.S Nyanza na yo igabiye ishuri rya G.S Kavumu Musulman riherereye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Umuyobozi w’ishuri rya G.S Kavumu Musulman ryagabiwe inka, Apollinaire Ndahimana wanahoze anayobora ishuri rya E.S Nyanza (ishuri rya Gahanda ryagabiye ishuri rya E.S Nyanza directeur Apollinaire ari we uhayobora, nyuma aza kwimurirwa kuyobora G.S Kavumu Musulman), avuga ko kugabirwa inka ari ikimenyetso cy’urukundo bafitanye na E.S Nyanza.

Yagize ati “Turashimira E.S Nyanza yatugabiye ihamya ko idukunda.”

Jean Claude Mugiramana akaba umuyobozi wa E.S Nyanza, yavuze ko ishuri ayoboye ryeretswe urukundo riragabirwa bityo na bo bishimiye kugabira abandi.

Yagize ati “G.S Kavumu Musulman turakundana, ndetse bigaragazwa n’igihango duhanye cyo kubagabira inka.”

Mugiramana Jean Claude yavuze ko isuku igira isoko, na bo bafite aho babikuye ku ishuri ribanza rya Gahanda ryabagabiye na bo bumva bakwiye kugabira abandi.

Igikorwa cyo kugabirwa inka kuri G.S Kavumu Musulman yagihuje kandi n’igikorwa cyo kwinjiza intore mu zindi (bakira abanyeshuri bashya baje kwiga kuri G.S Kavumu Musulman), aho abanyeshuri bashya 546 basanga abanyeshuri basanzwe bigayo 1,404.

Abana biga kuri G.S Kavumu Musulman banahawe amata
Umuyobozi mushya wa E.S Nyanza
Abanyeshuri bashya muri G.S Kavumu Musulman basomye ku ntango y’ikibindi irimo ubushera

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *