Kitoko Bibarwa, umuhanzi wamamaye cyane mu njyana ya Afrobeat mu Rwanda, yageze i Kigali avuye mu Bwongereza aho yari amaze imyaka 12 atuye.
Uyu muhanzi uri mu bakanyujijeho cyane mu Rwanda yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 9 Ugushyingo 2025.
Kitoko yagiye mu Bwongereza ku wa 29 Werurwe 2013 ku mpamvu z’amasomo ya kaminuza.
Akigera i Kigali, yavuze ko nyuma y’iyo myaka yose ari mu mahanga, agiye gutangira ubuzima bushya mu Rwanda.
Yagize ati:” Narinkumbuye abantu, mu by’ukuri narinkumbuye n’amafunguro ntabonaga mu mahanga”.
Yavuze ko yagarutse mu Rwanda kuko hari ubuzima, nubwo abantu benshi bumva ko hanze haruta mu Rwanda.
Ati: “Kuba nje hano, nzi ibinzanye. Tujya hanze gushaka ubumenyi kugira ngo tuze tubukoreshe hano.”
Yashimangiye ko aje kuba mu Rwanda, ko ntacyo yibagiriwe mu mahanga; yungamo ko azajya ajyayo nk’abandi bose, ariko icyemezo ari ntakuka.
Ku gitaramo cyo ku wa 5 Ukuboza 2025, Kitoko azahuriramo na Davido, avuga ko yiteguye kuzatanga ibyishimo abicishije mu ndirimbo ze zirimo izakunzwe n’izindi.
Ati: “Nta bwoba mfite. Njye ku bwanjye ni ubwa mbere nzaba ninjiye muri BK Arena. Nta ndirimbo nshya nzaririmba, ariko nzatanga ibyishimo ndi umu old skul; abantu bazishima.”
Jean d’Amour Kamayirese, Umuyobozi wa Rwanda Leather Association akaba ari we wateguye igikorwa cyo kwakira Kitoko, yavuze ko yishimiye kuba inshuti ye yagarutse gutura mu Rwanda.
Ati: “Twahuriye mu kwamamaza Umukuru w’Igihugu, dukomeza kuba inshuti, tumuhaye ikaze iwacu kandi ni ibyo kwishimira.”
Yongeyeho ko, nk’abatunganya impu, bateganya gukorana na Kitoko mu bijyanye n’akazi kabo ka buri munsi, kandi ko, nk’umuhanzi, hari byinshi bazakorana.
Mu Bwongereza, Kitoko ahakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri South Bank University, mu bijyanye na Political Science (Politike).
Kitoko kandi yize icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) muri London Metropolitan University, mu bijyanye na Peace, Conflict and Diplomacy.



NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW
