Kuri uyu wa Gatandatu, Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu Karere ka Ancuabe mu Ntara ya Cabo Delgado.
Umukuru w’Igihugu cya Mozambique yari aherekejwe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Cristovão Artur Chume, Umugaba Mukuru w’Ingabo za FADM, Gen Júlio dos Santos Jane, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen André Rafael Mahunguane n’Ubuyobozi bw’Intara ya Cabo Delgado buyobowe na Valige Tauabo.
Yakiriwe n’Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, Maj Gen Vincent Gatama.
Urubuga rwa Ministeri y’Ingabo mu Rwanda, ruvuga ko Perezida Chapo yahawe amakuru ajyanye n’umutekano mu gace ingabo z’u Rwanda zifatanyamo n’iza Mozambique gucunga umutekano, nyuma agirana ibiganiro n’ingabo.
Perezida Chapo yashimye akazi gakorwa n’izi ngabo zifatanya, anazisaba kuguma muri uwo murongo wo kurwanya iterabwoba.
Yagize ati “Ndashima ingabo z’u Rwanda ku kazi gakomeye zikora muri Mozambique, byafashije kugarura umutekano muri iyi Ntara (Cabo Delgado). Mukomeze mufatanye n’abavandimwe banyu hano, kubera ko nta terambere ryagerwaho nta mahoro n’umutekano bihari.”
Perezida Chapo yavuze ko iterabwoba atari ikibazo gihangayikishije Mozambique gusa, ko ari icyago ku isi yose, anagaragaza ko ari ngombwa gukomeza gufatanya no gukorera hamwe hagati y’ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique n’ingabo z’icyo gihugu, FADM.
Yavuze ko hari imishinga myishi y’iterambere igiye gusubukurwa bityo ko hakenewe amahoro n’umutekano birambye.


UMUSEKE.RW
