Perezida Paul Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi muri Guinea- Conakry, ahatangijwe umushinga ukomeye w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Fer, ufite agaciro ka miliyari 20 z’amadolari ya America.
Kuri uyu wa Kabiri, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Paul Kagame yatangiye urugendo rw’akazi muri Guinea, ahabaye igikorwa cyo gutangiza umushinga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu kirombe cya Simandou.
Uriya mushinga witezweho kujya utanga umusaruro wa toni miliyoni 120 z’amabuye y’agaciro ya Fer ku mwaka nibura iyo ntego ikazaba yagezweho muri 2030.
Perezida Kagame ageze muri Guinea yakiriwe na mugenzi we, Mamadi Doumbouya.
Muri Guinea kandi haratangira inama ku iterambere ry’Ikoranabuhanga muri Afurika, TAS [Transform Africa Summit], itegurwa n’Umuryango Smart Africa Alliance, uyu mwaka ikaba izibanda cyane ku ikoranabuhanga rya AI.
Perezida Paul Kagame azageza ijambo ku bitabiriye iyi nama izaba tariki 12-14 Ugushyingo, 2025 ku nsanganyamatsiko igira iti “AI for Africa: Innovate Locally, Impact Globally.”
Ijambo rya Perezida Paul Kagame ku bitabiriye iriya nama, azaribagezeho kuri uyu wa Gatatu, ari kumwe na Perezida Mamadi Doumbouya.
Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bitabiriye inama barimo Perezida wa Gabon, Brice Clotaire Oligui Nguema na Minisitiri w’Intebe wungirije w’Ubushinwa, Liu Guozhong.




UMUSEKE.RW
