Perezida Paul Kagame ari muri Qatar mu nama yiga ku iterambere ry’imibereho y’abatuye Isi, iyi nama irimo abandi bakuru b’ibihugu byo mu karere nka Felix Tshisekedi wa Congo Kinshasa na William Ruto wa Kenya.
Iyi nama yitwa World Summit for Social Development iraba ku nshuro ya kabiri, ikaba izabera i Doha hagati ya tariki 4-6 Ugushyingo, 2025.
Perezida Paul Kagame yakiriwe ku kibuga cy’indege Hamad International Airport n’Umuyobozi ushinzwe Protocol muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Ibrahim bin Yousif Fakhro, wari kumwe na Amb. Igor Marara Kayinamura uhagarariye u Rwanda muri kiriya gihugu.
Abandi bakuru b’ibihugu bari muri iyi nama bo muri aka karere ni Perezida Felix Tshisekedi wa Congo Kinshasa na Perezida William Ruto wa Kenya.
Iyi nama izabera muri Qatar iziga ku kugabanya ubukene ku Isi.
Aha muri Qatar hategerejwe ibiganiro bihuza AFC/M23 na leta ya Congo, ndetse amakuru avuga ko impande zombi zigomba kugera ku bwumvikane mbere y’uko Abakuru b’ibihugu, icy’u Rwanda n’icya Congo bizajya gusinya amasezerano y’i Washington ku busabe bwa Perezida Donald Trump wa America.
UMUSEKE.RW
