Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Centrafrique, Faustin Archange Touadéra, uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda.
Perezida Touadéra yageze i Kigali ku wa 23 Ugushyingo 2025, yakirwa na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Dr Vincent Biruta, mbere y’uko ahura na Perezida Kagame.
Village Urugwiro yatangaje ko aba bakuru b’ibihugu bombi baganiriye ku ngingo zirimo ubufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi, ndetse n’uburyo bwo kurushaho kwagura imikoranire mu nzego zitandukanye.
Ni ubufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi, bukubiyemo ubutumwa bw’ingabo z’u Rwanda muri Centrafrique bijyanye n’amasezerano y’impande zombi, ndetse n’iziri mu butumwa bwa Loni.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje kandi ko banaganiriye ku mahirwe yo gukomeza gushimangira ubufatanye bw’impande zombi, binyuze mu nzego zitandukanye zigirira inyungu abaturage ba Centrafrique n’u Rwanda.
Umubano w’u Rwanda na Centrafrique umaze gushinga imizi mu nzego zitandukanye, by’umwihariko mu bijyanye n’umutekano.
Mu 2014 ni bwo Ingabo z’u Rwanda zageze muri Repubulika ya Centrafrique mu bikorwa byo kubungabunga umutekano.
Ingabo z’u Rwanda zagiye gutanga umusanzu muri iki gihugu, ubwo imitwe yitwaje intwaro mu majyaruguru yishyize hamwe ikarema umutwe witwa Séléka wateguraga ‘coup d’état’.
Zageze muri iki gihugu cyo muri Afurika yo Hagati, mu ntangiriro za 2014 mu butumwa bwari ubw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, MISCA.
Nyuma y’amezi make zahawe ubutumwa bwa Loni, MINUSCA, aho zikora inshingano zirimo kurinda abasivile n’ibikoresho bya Loni, kurinda Umukuru w’Igihugu n’umuryango we, urugo rwe n’ibindi.
Mu 2020, u Rwanda rwohereje muri Centrafrique izindi ngabo binyuze mu masezerano hagati y’ibihugu.
Binyuze muri ayo masezerano, u Rwanda rwanafashije iki gihugu mu gutoza abasirikare bacyo no mu bikorwa byo kuvura abaturage.
Perezida Faustin-Archange Touadéra asuye u Rwanda mu gihe habura iminsi mike ngo igihugu cye kijye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ateganyijwe mu Ukuboza 2025.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
