Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu, tariki 19 Ugushyingo 2025, yakiriye Itsinda ry’abavuye muri Banki y’Isi riyobowe na Visi – Perezida wayo mu Karere ka Afurika yo Hagati n’iy’Amajyepfo, Ndiamé Diop.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byanditse kuri X ko ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye bukomeye hagati y’u Rwanda na Banki y’Isi mu nzego z’ingenzi zigira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
U Rwanda rumaze imyaka irenga 62 ari umunyamuryango wa Banki y’Isi, kuko rwabaye umunyamuryango ku wa 30 Nzeri 1963.
Kuva icyo gihe u Rwanda na Banki y’Isi bifitanye ubufatanye bukomeye, bugizwe n’imishinga myinshi igamije guteza imbere igihugu mu nzego zitandukanye, yashowemo akabakaba miliyari enye z’Amadorali ya Amerika, binyuze mu nkunga cyangwa inguzanyo.
Muri Gicurasi 2019, u Rwanda na Banki y’Isi basinyanye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 60 z’amadolari agamije kongera serivisi z’ibanze n’amahirwe y’ubukungu ku mpunzi.
Uyu mushinga urimo kubaka ibikorwaremezo birimo amashuri, ibigo nderabuzima n’imihanda, ndetse no gutanga amahugurwa ku myuga no kongera amahirwe yo kubona inguzanyo, hagamijwe guteza imbere imirimo n’imibereho myiza.
Mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi no kurwanya ikibazo cy’ibiribwa bike, Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Isi basinyanye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 26.3 z’amadolari.
Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa mu turere umunani, ugamije kongera umusaruro w’imyaka ku kigero cya 15% no guteza imbere isoko ry’umusaruro ku kigero cya 25%, bikazagirira akamaro ingo z’abahinzi 38,000.
Muri Nzeri ya 2022, Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yafatanyije na Banki y’Isi gutangiza umushinga CDAT.
Uyu mushinga uzamara imyaka itanu, ugamije kunoza ubuhinzi no kugabanya ibihombo bijyana nabwo binyuze mu kwagura ibikorwa by’uhira no kongera imiyoboro y’isoko ku bahinzi n’abacuruzi b’ubuhinzi.
Uzanafasha abahinzi kubona inguzanyo n’ubwishingizi mu buhinzi, ukazagera ku ngo zigera ku 235,977, aho by’umwihariko abagore n’urubyiruko bazitabwaho.
Mu buzima, iyi Banki yatanze inkunga ya miliyoni 360 z’Amadolari yo guteza imbere ubuvuzi bw’ibanze mu bajyanama b’ubuzima no mu bigo nderabuzima.
Hari kandi miliyoni 338 z’Amadolari iyi Banki yahaye u Rwanda ngo ateze imbere uburezi binyuze mu kugabanya ubucukike mu byumba by’amashuri.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
