Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yanenze ibihugu by’amahanga n’imiryango mpuzamahanga bakunze kugaragaza ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR nta mbaraga ufite bitwaje imibare y’abarwanyi bawo, avuga ko iyo mitekerereze ari uburyo bwo gushaka gupfukirana ikibazo no gukingira ikibaba uwo mutwe.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 27 Ugushyingo, 2025 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyabereye muri Village Urugwiro.
Perezida Kagame yavuze ko ubukana bw’umutwe w’iterabwoba budakwiye gupimirwa ku mubare w’abawurimo, ahubwo bukwiye kureberwa mu bikorwa byabo n’amateka yawo.
Yagize ati “Urabona, abaterabwoba n’iyo baba ari batanu, barica kandi abantu bakabifata nk’ikintu gikomeye. None kuki FDLR yo ntawe uyifata nk’ikibazo gikomeye kandi amateka yayo azwi, ndetse ikaba inazwiho gukorana na Guverinoma ya Congo?”
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko hari abayobozi bo mu Burayi bakunze kumubaza umubare w’abarwanyi ba FDLR basigaye, nyamara we asanga icyo kibazo kiba kigamije gutesha agaciro uburemere bw’ikibazo nyirizina.
Yagize ati “Iyo umuntu ambajije icyo kibazo, mpita mbona ko icyo agamije ari ugushaka gupfukirana ikibazo.. Ibyo rero mbihuza n’ibyo mbona… nko muri Loni iyo basohora imyanzuro cyangwa amatangazo, iyo bageze kuri FDLR babivuga nk’abongorera.”
Yakomeje asobanura ko iyo myitwarire y’amahanga igamije kumvikanisha ko u Rwanda rudakwiye kugira icyo rukora kuri uwo mutwe, nk’aho ntaho bihuriye n’amateka y’u Rwanda cyangwa uruhare abawugize bafite muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko nubwo umubare w’aba barwanyi atari muto nk’uko bamwe babitekereza, ikibazo nyamukuru atari imibare ahubwo ari ingengabitekerezo n’ibikorwa byabo bihungabanya umutekano.
Yagaragaje ko u Rwanda rwamenye ko mu bihe bya vuba umwe mu bahungu ba Habyarimana na bamwe mu bahunze baba i Burayi no muri Amerika bari muri gahunda ya FDLR, kandi bayishakira abarwanyi, bayiha amafaranga, bashyigikiwe na Perezida Felix Tshisekedi, ko kandi bagiriye inzinduko nyinshi i Kinshasa.
Ati “Bahawe ubushobozi kugira ngo babigiremo uruhare, hamwe n’ababaye abayobozi muri Guverinoma bahunze nko mu myaka 20 ishize na none kubera gukorana na FDLR, cyangwa ibindi bikorwa bituma Guverinoma idakomeza ibikorwa.”
Tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byagiranye amasezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ingingo nyamukuru irimo ni iyo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.
Ingamba zo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho zikubiye mu mushinga wiswe ’CONOPS’, wemejwe mu Ukwakira 2024 ubwo u Rwanda na RDC byahuriraga mu biganiro by’amahoro byaberaga i Luanda muri Angola, nyuma bigahagarara.
Perezida Kagame afitiye icyizere ibiganiro bya Washington
Muri iki Kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Kagame yavuze ko ibiganiro by’amahoro bihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bibera i Washington DC ku buhuza bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika bitanga icyizere.
Ubwo amasezerano yasinywaga n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga hagati y’ibuhugu byombi, hahise hitegwa ko Perezida Kagame na Félix Tshisekedi wa Congo bazakirwa na Donald Trump muri White House, ariko ni gahunda itaraba.
Perezida Kagame yavuze ko “Icy’uko guhurira i Washington byashoboka, tukaganira, tukemeranya cyangwa tukagira ibyo dusinya ni intambwe nziza. Ni intambwe nziza. Mu myaka yose yabanje, ntihabayeho ikintu nk’icyo. “
Yavuze ko mbere nta kinini gufatika cyagiye kiva mu biganiro arijo ko ibiganiro bya Doha na Washington bitanga icyizere.
Ati “Gahunda zombi, imwe ya Washington n’indi ya Doha ariko navuga ku ya Washington; iyi ni intambwe nziza iri mu cyerekezo cyiza, twaba tugeze mu bihe by’ingenzi biduha ibishoboka bigaragara n’icyizere cy’uko turi hafi yo kubona amahoro arambye, ni ikintu twakomeza kwizera no guharanira.”
Yavuze ko ubuyobozi bwa Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika bwakoze neza mu gutanga inzira igana ku mahoro ko kandi u Rwanda ruzakora ibyo rwiyemeje.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
