Perezida Kagame yavuze uko imfura ye yamuhakaniye gukora igisirikare

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Perezida Paul Kagame ubwo yaganirizaga abitabiriye ihuriro rya Unity Club

Perezida Paul Kagame yavuze ko yifuzaga ko abahungu be batatu bose baba abasirikare, ariko imfura ye, Ivan Cyomoro Kagame, aramuhakanira, amubwira ko yifuza gukora ubucuruzi n’ishoramari.

Perezida Kagame yabivuze ubwo yaganirizaga abayobozi n’abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri ku wa 8 Ugushyingo, 2025.

Perezida Kagame yavuze ko ubwo abahungu be bari bamaze gukura yabasabye kwinjira mu gisirikare, ariko umwe muri bo, Cyomoro, aramuhakanira.

Yahishuye ko abahungu be babiri, Ian Kagame na Brian, bahisemo kuba abasirikare, mu gihe mukuru wabo, Ivan Cyomoro Kagame, we yamubwiye ko yifuza gukora ubucuruzi n’ishoramari.

Ati: “Yabigiyemo gake, arambwira ngo ‘ariko uku siko numva nshaka kumera.’ Ndamubwira nti ‘nawe kora ibyo ushaka, niba udashaka kubijyamo, kora ibyo ushaka.”

Ubwo yabazaga Cyomoro ibyo ashaka gukora, ngo yamusubije ko ashaka gukorera amafaranga, ati: “Nindangiza kwiga nzajya mu bucuruzi.”

Perezida Kagame ati: “Arangije arancyurira, arambwira ngo mwebwe n’abo basore bandi, barumuna be, kubera ko icyo gihe muzaba muri mu bindi, ati ‘nzabatunga,’ ati ‘ndashaka kuzabatunga, reka njye muri ibyo, namwe mujye mu byo mushaka.’”

Yakomeje avuga ko yari yabanje kubwira Brian Kagame na Ian Kagame kurangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza mbere yo kwinjira mu gisirikare, ariko barabyanga.

Ati: “Bati twabwiwe ko mu gisirikare habamo no kwiga, kandi numvise uwakurikira inzira nanyuzemo, nubwo irimo ibibazo byinshi, ntacyo byaba bitwaye.”

Perezida Kagame yagaragaje ko buri mwana we afite uburenganzira bwo guhitamo icyo ashaka kuba, nk’uko n’abandi bana b’Abanyarwanda babufite.

Ati “Umwana w’Umunyarwanda uwo yaba ari we wese harimo n’abanjye bakwiye kuba icyo bashaka kuba, cyangwa gukora icyo ashaka gukora.”

Brian Kagame, bucura bwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda ku wa 3 Ukwakira 2025 nyuma yo gusoza amasomo ya gisirikare mu ishuri rya Sandhurst Military Academy.

Brian Kagame yinjiye mu gisirikare asangamo mukuru we, Capt Ian Kagame kuri ubu ubarizwa mu Ngabo z’u Rwanda mu mutwe urinda abayobozi bakuru b’igihugu.

2Lt Brian Kagame yinjiye muri RDF ku wa 3 Ukwakira 2025
Capt Ian Kagame kuri ubu ubarizwa muri Republican Guard
Ivan Kagame yahisemo kuba umucuruzi, ahagarika kuba mu gisirikare

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi