Perezida Samia ararahizwa nta baturage bahari

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY

Perezida Samia Suluhu Hassan, uherutse gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Tanzania, ararahira mu muhango ubera mu muhezo, bitandukanye n’ibyabaga mu birori byahurizaga hamwe abaturage benshi.

Ni umuhango uba kuri uyu wa Mbere, tariki ya 3 Ugushyingo 2025, ku kibuga cya Gisirikare mu Murwa Mukuru wa Politiki, Dodoma.

Ni umuhango witabirwa n’abayobozi bake, abahagarariye ibihugu muri Tanzania ndetse n’abandi bahagarariye imiryango mpuzamahanga, mu rwego rwo kubacungira umutekano.

Aya matora, yatsinzwe na Samia Suluhu, yakurikiwe n’imvururu z’abatarayishimiye, bavugaga ko atabaye mu mucyo.

Abakuru b’ibihugu bari bwitabire uyu muhango ‘bashobora kuba mbarwa’.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Hakainde Hichilema wa Zambia nibo byamaze kumenyakana ko baza kwitabira ibi birori.

Uyu muhango wari usanzwe uhuriza hamwe abaturage benshi, abayobozi ndetse n’Abakuru b’ibihugu babaga batumiwe.

Ibinyamakuru byo muri Tanzania nta byinshi byanditse kuri iri rahira, uretse ko ngo abaturage baza kurikurikira kuri Televiziyo y’Igihugu.

Ku wa Gatandatu tariki ya 1 Ugushyingo 2025, nibwo Komisiyo y’Amatora muri Tanzania yatangaje ko Samia Suluh Hassan ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu aho yagize amajwi 98%.

Aya matora yateje imvururu, Umuryango w’Abibumbye ukavuga ko zaguyemo abantu 10, andi makuru akavuga ko abapfuye bagera kuri 700.

Samia Suluhu Hassan, w’imyaka 65 y’amavuko, agiye gutegeka manda ya kabiri, dore ko yayoboye kuva mu 2021 nyuma y’uko uwari Perezida, Dr. John Pombe Magufuli, yari amaze gupfa agahita amusimbura nk’uwari Visi Perezida.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW 

Yisangize abandi