Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yasuye ikipe y’Igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 17 yitegura kujya mu mikino ya CECAFA izabera muri Éthiopie, abasaba kuzahagararira Igihugu neza.
Izi ngimbi zikomeje imyitozo, aho zitoreza ku kibuga cyunganira Stade Amahoro no kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo.
Mu rwego rwo kubaba hafi muri iyi myiteguro, Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yasuye aba bakinnyi abibutsa ko Igihugu kibashyigikiye ariko kandi ko bakwiye gukora cyane kugira ngo bazabashe kwitwara neza muri iri rushanwa.
Uyu muyobozi kandi, yabasabye gukomeza kumva no gukurikiza inama z’abatoza. Yabijeje kandi kuzakomeza kubaba hafi. Cecafa y’ingimbi zitarengeje imyaka 17, iteganyijwe kuzakinwa mu kwezi gutaha. Ni yo izatanga ikipe zizahatanira kujya mu Gikombe cya Afurika cy’ingimbi zitarengeje iyi myaka.















UMUSEKE.RW
