Perezida wa FERWAFA yasabye ingimbi U17 kuzimana u Rwanda muri CECAFA

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Perezida w‘Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice yahaye impanuro ingimbi zitarengeje imyaka 17 mbere yo kwerekeza muri CECAFA izabera muri Éthiopie guhera muri uku kwezi kugeza mu Ukuboza 2025, azisaba kuzahesha ishema Igihugu.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 9 Ugushyigo 2025, ni bwo ikipe y’Igihugu y’Ingimbi zitarengeje imyaka 17, zakoze imyitozo ya nyuma mbere yo kwerekeza mu mikino Nyafurika ya CECAFA izabera muri Éthiopie tariki ya 15 Ugushyingo kugeza ku ya 2 Ukuboza uyu mwaka.

Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice wari kumwe n’umutoza w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Adel Amrouche na Eric Nshimiyimana umwungirije, yabasabye kuzimana u Rwanda, na bo bamuha isezerano ryo kuzaha ibyishimo Abanyarwanda.

Uretse uyu muyobozi kandi, Jimmy Mulisa na Emery Bayisenge, baganirije izi ngimbi bazibutsa ko zishoboye ndetse bazisaba kuzirikana amahirwe Igihugu cyazihaye. Abandi bari muri uyu muhango wo gusezera kuri aba bakinnyi bakiri bato, ni Komiseri Ushinzwe Iterambere na Tekiniki, Kanamugire Fidèle, Umuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA, Gérard Buscher n’abandi.

Uretse kuganiriza izi ngimbi, wabaye umwanya mwiza wo kubashyikiriza Ibendera ry’Igihugu ndetse bibutswa ko bakwiye kuzarisigasira mu irushanwa bagiyemo.

Ni irushanwa rizatanga amakipe atatu ya mbere azitabira Igikombe cya Afurika 2026 cy’abatarengeje imyaka 17. Bivuze ko ikipe izegukana igikombe, izaba iya Kabiri n’izaba iya Gatatu, ari zo zizahita zikatisha itike y’Igikombe cya Afurika 2026.

U Rwanda ruzakina umukino wa mbere tariki ya 15 Ugushyingo 2025 ubwo ruzaba rukina na Éthiopie iri mu rugo.

U Rwanda ruri mu itsinda A na Éthiopie, Kenya, Somalia na Sudan y’Epfo. Itsinda B ryo ririmo Uganda, Tanzania, Djibouti, Sudan n’u Burundi.

Shema Fabrice uyobora FERWAFA, yasabye izi ngimbi kuzimana u Rwanda
Yabibukije ikibajyanye muri CECAFA
Yanabashyikirije Ibendera ry’u Rwanda
Umutoza w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Adel Amrouche yari mu baje kuganiriza aba bana
Jimmy Mulisa yabasabye kubyaza umusaruro amahirwe Igihugu cyabahaye
Emery Bayisenge yabibukije ko na bo bakora ibirenze

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi