Police FC yabonye umutoza mushya – AMAFOTO

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma yo gutandukana na Étienne Ndayiragije, ikipe ya Police FC yo muri Kenya, yatangaje ko umunya-Serbie, Dusan Stojanovic ari we mutoza mukuru wa yo.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 3 Ugushyingo 2025, ni bwo ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ko Dusan Stojanovic ari we mutoza mukuru wa Police FC. Ni nyuma yo gutandukana na Étienne Ndayiragije wayihesheje igikombe cya shampiyona 2024/2025.

Mu muhango wo kumwerekana warimo Perezida w’ikipe, Gideon Nyale Munga n’Umunyamabanga Mukuru wa yo, Chris Oguso, akimara kwemezwa nk’umutoza mukuru, Dusan Stojanovic yavuze ko intego ye ya mbere ari ugusubiza igikombe cya shampiyona iyi kipe.

Uyu mutoza yakomeje avuga ko afatanyije n’abandi, bazakoresha imbaraga zose kugira ngo Police FC ikomeze iyobore shampiyona yo muri Kenya. Uyu mutoza w’imyaka 44, yahesheje Villa SC yo muri Uganda igikombe cya shampiyona ya 2023/2024 ubwo yegukanaga igikombe cya yo cya 17.

Yabaye kandi muri Zamalek nk’umutoza wari wungirije umunya-Serbie mugenzi we, Milutin Sredojevic n’Umubiligi, Yannick Ferrera.

Dusan Stojanovic ni we mutoza mushya wa Police FC yo muri Kenya
Abayobozi bamuhaye ikaze
Ubwo yashyiraga umukono ku masezerano

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi