Bibebityo Anicet, ukoresha izina rya Polyvalent mu muziki no mu itangazamakuru, yashyize hanze indirimbo yise ‘AMAYERI III’, avuga ko ari ukuzuza ibyifuzo by’abakunzi be bari bamusabye gukora igice cya gatatu nyuma yo kuririmba iyo yise AMAYERI II yakunzwe n’abatari bake.
Iyi ndirimbo yagiye hanze tariki ya 16 Ugushyingo 2025, isohokera ku mbuga zumvirwaho umuziki zirimo n’umurongo wa You Tube ye yitwa, polyvalent official.
Mu kiganiro na UMUSEKE, Polyvalent usanzwe ari n’umunyamakuru kuri Radio Huye yavuze ko iyi ndirimbo AMAYERI III ishingiye ku nkuru zavuzwe cyane mu ruganda rw’imyidagaduro mu 2025.
Ati “Si ukuzana amatiku cyangwa kuzura akaboze. ‘Show biz’ yabayemo byinshi, hari ibyiza n’ibibi. Nakoze iyi ndirimbo kuko nabisabwe n’abafana ngo nkore AMAYERI III nyuma ya I na II.”
Yasobanuye ko iyi ndirimbo yayifatanyije na Producer Jadish/one more time, bayikora mu njyana ya Reggae-Drill.
Ati “Iyo uri umuhanzi uzana udushya. Indirimbo naherukaga yari Bya bihe, iyo yari ‘Holly-Drill’, ubu twakoze Reggae-Drill, ni injyana itamenyerewe mu Rwanda ariko dushaka gukuza.”
Indirimbo AMAYERI III ije ikurikira izindi uyu muhanzi ubifatanya n’itangazamakuru afite, zirimo Bya Bihe, Amayeri I na II, Kumusaraba ndetse n’izindi.
NYURA HANO UREBE INDIRIMBO AMAYERI III YA POLYVALENT:


MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
