Rabbin ugiye kujya kuri Radio nshya, yasezeye Isango Star

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma y’imyaka ine irengaho amezi make, umunyamakuru, Isaac Rabbin Imani uzwi mu gice cy’imikino, yasezeye Isango Star mbere y’uko ajya gutangira akazi gashya ku yindi Radio yitwa Imanzi.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Ugushyingo 2025, ni bwo abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga zirimo X, Instagram na Facebook, umunyamakuru, Isaac Rabbin Imani yanditse asezera ku Isango Star.

Rabbin wageze muri iki Kigo tariki ya 31 Gicurasi 2021 avuye kuri RadioTV1, yashimiye abamubaye hafi bose mu gihe yahamaze, ashimira ubuyobozi bwe n’abo bakoranye bose.

Muri ubu butumwa bwe, yavuze ko urugendo rwe nk’umunyamakuru wa Isango Star, rwasojwe kuri uyu munsi nyuma y’uko hari ikindi kigo agomba gutangira gukorera mu minsi ya vuba.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ahamya Imani ari umukozi mushy awa Radio Imanzi ndetse na Ishusho TV. Bivugwa ko mu minsi ya vuba azerekanwa ku mugaragaro nk’umukozi mushya w’iki kigo.

Uretse gukora umwuga w’Itangazamakuru, Isaac anashinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho mu makipe ya Police VC na Police WVC.

Rabbin yamaze gusezera ku Isango Star yari amazeho imyaka ine
Ni umwe mu bamaze kugira izina rinini mu mwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda
Yajyaga anunganira abo mu gice cy’imyidagaduro
Imani ni gake wamubura ku kibuga

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi