Nyuma yo kumva ibisobanuro by’impande zombi, abanyamategeko ba Komisiyo y’Amategeko mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bemeje ko Niyonshuti Emerance yatsinzwe urubanza yaregegamo Rayon Sports WFC yasabaga gusesa amasezerano.
Nyuma yo kuva mu mikino Nyafurika ya Cecafa y’abagore yabereye muri Kenya, Emerance yakomeje kugaragaza kutishimira uko abayeho muri iyi kipe yari imufitiye imishahara ibiri.
Nyuma yo kwegerwa na Police WFC [yahoze yitwa APAER WFC] yamubwiye ko imwifuza kandi yiteguye kuzamwishyurira ishuri rya Kaminuza ndetse ikajya inamuhemba neza, Niyonshuti yahise atangira gusaba Gikundiro ko basesa amasezerano.
Ubuyobozi bw’iyi kipe yo mu Nzove bukibimenya, bwahise bufata imishahara bwari bumufitiye, buyishyira kuri konti ye ndetse bumuha ibyo bwamugombaga byose.
Niyonshuti ntiyanyuzwe, kuko yakomeje kwegera inzego zishinzwe amategeko muri FERWAFA, ariko ingingo yagenderagaho asaba gusesa amasezerano, basanga nta shingiro zifite.
Imwe mu ngingo yamutsinze, ni ivuga ko mu gihe umukinnyi agifite amasezeerano y’ikipe hakagira ibitubahirizwa mu masezerano impande zombi zagiranye, ayiha integuza y’iminsi 30 kugira ngo habe hatekerezwa ku gusesa amasezerano.
Ikindi cyamutsinze, ni uko we yavugaga ko ikipe imurimo imishahara ibiri nyamara bagiye kureba basanga nta deni bamurimo kuko ikipe yari yaramaze kumwishyura biciye kuri konti ye ya bank ahemberwamo.
Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko kimwe mu byatumye uyu mukinnyi ashyira igisa n’igitutu kuri Rayon Sports WFC, ari uko yamaze gusinyira Police WFC amasezerano y’imyaka ibiri kandi na Gikundiro akiyifitiye andi y’imyaka ibiri.
Nyuma yo gutsindwa urubanza, Niyonshuti yasabwe gusubira mu kazi bitaba ibyo agakomeza gufatwa nk’uwagataye kuko nta mukino n’umwe arakina kuva shampiyona y’abagore yatangira.


