Rayon Sports WFC yegukanye Ihirwe Regine wakiniraga APR WFC

Yanditswe na UMUSEKE

Ikipe y’Ingabo yari yanze kumurekura aho yavugaga ko akiyifitiye amasezerano ndetse ikanasaba Gikundiro amafaranga y’indezo nk’ikipe yatanze byinshi ku mukinnyi akiri umwana ariko byarangiye biciye mu biganiro byahuje impande zitandukanye zireberera ruhago y’Abagore mu Rwanda, uyu myugariro w’ibumoso yemererwa kurekurwa akajya gukina mu Nzove.

Tariki ya 18 Nyakanga 2025, ni bwo Rayon Sports WFC ibicishije ku mbuga nkoranyambaga za yo zirimo X, yatangaje ko yasinyishije myugariro w’ibumoso w’imyaka 19, Ihirwe Regine wari uvuye muri APR WFC.

Nyuma y’igihe gito ibi bitangajwe, humvikanye amakuru avuga ko uyu mukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’Abangavu batarengeje imyaka 19, agifite amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe y’Ingabo.

Kuva ubwo ikibazo cya Ihirwe cyakomeje gukururana kugeza ubwo bigeze mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ndetse impande zihamagazwayo ngo buri ruhande rutange ingingo z’amategeko zirurengera kugira ngo rutsindire uyu mukinnyi.

Nyuma yo kumva impande zombi, amakuru yizewe UMUSEKE ahamya ko Ihirwe yamaze guhabwa uburenganzira n’Akanama Gashinzwe ibijyanye no guhindura amakipe kw’abakinnyi muri FERWAFA, bwo kuzakinira ikipe yo mu Nzove igisigaye ari uko ahabwa ibaruwa yemeza ko ikipe yamaze kumurekura [release letter].

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA riteganya ko igihe gito gishoboka umukinnyi ashobora gusinyira ikipe amasezerano, ari ukuva igihe yasinyiye kugeza umwaka w’imikino urangiye mu gihe uru rwego ruvuga ko igihe kinini gishoboka umukinnyi ashobora gusinyira ikipe ari ukuva igihe yasinyiye kugeza ku myaka itanu.

Ikindi gika cy’iyi ngingo y’amategeko arengera abakinnyi, kivuga ko umukinnyi igihe akiri munsi y’imyaka 18 atemerewe gusinya amasezerano y’akazi nk’uwabigize umwuga arenze imyaka itatu [Proffessional contract] nyamara Regine we yari yasinye angana n’imyaka itanu.

Andi makuru UMUSEKE wamenye, avuga ko n’ubwo uyu mukinnyi yasinye amasezerano y’imyaka itanu kandi ubwo yayasinyaga yari akiri munsi y’imyaka 18, ayo yasinye atari amasezerano yo gukina nk’uwabigize umwuga kuko mu by’ukuri akazi ko gukina ruhago atari ko kari kamutunze ahubwo ko amasezerano yagiranye na APR WFC ari ayo kuvuzwa no kwishyurirwa ishuri nta mushahara wari urimo.

Amakuru yandi ahamya ko ubuyobozi bw’iyi kipe y’Ingabo, buteganya kuzajuririra uyu mwanzuro wafashwe n’abanyamategeko b’Akanama Gashinzwe ibijyanye no guhindura amakipe kw’abakinnyi muri iri Shyirahamwe.

Ihirwe Regine yemerewe kuzakinira Rayon Sports WFC

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi