Mu mikino y’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona, ikipe ya Rayon Sports yavanye intsinzi mu Karere ka Rubavu nyuma yo gutsinda Marines FC igitego 1-0 mu gihe ikipe y’Ingabo yo yahagiriye ibihe bibi nyuma yo kugabana amanota na Rutsiro FC.
Imikino isoza iy’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona, yabaye ku Cyumweru, tariki ya 2 Ugushyingo 2025. Iyari ihanzwe amaso, ni ibiri irimo uwahuje Marines FC na Rayon Sports i Rubavu n’uwahuje Rutsiro FC na APR FC na wo wabereye kuri Stade Umuganda.
Ikipe y’Ingabo yari mu Karere ka Rubavu ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Ugushyingo 2025, nta bwo yahiriwe n’urugendo kuko yanganyije igitego 1-1 n’iterwa inkunga n’Akarere ka Rutsiro. Wari umukino wa Kabiri APR FC inganyije nyuma yo kunganya na Kiyovu Sports 0-0.
Ikipe y’Ingabo yari yatsindiwe na Denis Omedi mu gihe abanya-Rutsiro bari batsindiwe na Nizeyimana Jean Claude ‘Rutsiro’ kuri penaliti yari iturutse ku ikosa ryakozwe na Ngabonziza Pacifique.
Bucyeye ku Cyumweru, tariki ya 2 Ugushyingo 2025, undi mukino wari uhanzwe mu Karere ka Rubavu, uwahuje Marines FC na Rayon Sports kuri Stade Umuganda. Byasabye iminota 81 kugira ngo ikipe yo mu Nzovei bone igitego cyatsinzwe na Aziz Bassane wanaje kuva mu kibuga ku munota wa 89 atumva kubera impanuka yakoreye mu kibuga.
Aba-Rayons bari benshi i Rubavu, bahavuye bemye nyuma y’uko kuva aho Lotfi yahagarikiwe ubu ikipe imaze kubona intsinzi eshatu zikurikiranya. Mu gihe bamwe bahavuye bemye, ab’ikipe y’Ingabo bahavanye agahinda ndetse bamwe ntibatinya kuvuga amagambo arimo gusaba umutoza kwegura.
Undi mukino wari uhanzwe amaso i Kigali, uwahuje AS Kigali na Kiyovu Sports kuri Kigali Pelé Stadium Saa Cyenda z’amanywa. Impamvu yakomezaga uyu mukino, yari imwe gusa y’uko zombi zihurira ku nkunga zihabwa n’Umujyi wa Kigali.
Urucaca rwahiriwe n’umukino, rwatsinze ibitego 3-0 byatsinzwe na rutahizamu, Moise, Niyo David na Uwineza Jean Rène. Ikipe itozwa na Mbarushimana Shaban, ntiwari umunsi mwiza kuri yo nyuma yo kurushwa byose muri uyu mukino.
Indi mikino y’umunsi wa Gatandatu yabaye:
- Police FC 1-1 Mukura VS
- Gorilla FC 2-1 Bugesera FC
- Gasogi United 1-0 AS Muhanga
- Amagaju FC 0-2 Musanze FC
- Gicumbi FC 1-1 Etincelles FC









UMUSEKE.RW
