RDC yateye intambwe igana mu Gikombe cy’Isi 2026

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [RDC], yatsinze Nigeria mu mukino wa kamarampaka, biyihesha kugera mu cyiciro cya nyuma cy’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Uyu mukino wabaye ku Cyumweru, tariki ya 16 Ugushyingo 2025, ubera muri Maroc. Nigeria yatangiranye imbaraga ndetse ibona igitego hakiri kare cyatsinzwe na Frank Onyeka ku munota wa gatatu gusa, ku mupira wahinduwe imbere y’izamu na Ademola Lookman.

Mu minota 20, ikipe y’Igihugu ya RDC, yagerageje gusatira ishaka uko yishyura igitego ariko imipira myinshi ikajya hanze y’izamu na koruneri nyinshi zitagira icyo zibyara.

Abanye-Congo bakomeje gusatira, Cédric Bakambu azamukana umupira mwiza awuhindura imbere y’izamu Wilfred Ndindi ananirwa kuwukuraho Mechack Elia yishyura igitego cya mbere ku munota wa 32. Nyuma y’uyu munota, amakipe yombi yakomeje gucungana maze iminota 45 irangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.

RDC yagarutse mu gice cya Kabiri ikina neza ndetse irushaho gusatira cyane ariko ba myugariro ba Nigeria bakomeza kuba beza.

Mu minota 70, Nigeria yakomeje kurushwa bigaragara ubona ikina icungira ku mipira RDC itakaje bityo ikabona gusatira yihuta.

Mu minota ya nyuma umukino washyushye mu gihe amakipe yashakaga igitego cy’intsinzi ariko kirabura. Iminota 90 yarangiye Nigeria yanganyije na RDC igitego 1-1, hashyirwaho 30 y’inyongera.

Ku munota wa 94, Fiston Mayele yatsinze igitego cya kabiri ariko umusifuzi aracyanga avuga ko umunyezamu Stanley Nwabali yabanje gukorerwa ikosa. Iyi minota yarangiye rwabuze gica hagati y’amakipe bityo hashyirwaho penaliti.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yazitwayemo neza isezerera Nigeria yayitsinze penaliti 4-3.

RDC yakomeje mu ijonjora rya nyuma ry’imikino mpuzamigabane inegukana agahimbazamusyi ka miliyoni 1$ buri mukinnyi yari yemerewe.

Iyi mikino mpuzamigabane izaba muri Werurwe 2026 izahuza amakipe atandatu, abiri ya mbere azabone itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique hagati ya tariki ya 11 Kamena na 19 Nyakanga 2026.

Les Léopards izakina na Bolivie Nouvelle-Calédonie mu karushanwa gato kazahuza ayo makipe atandatu maze ebyiri za mbere zizahite zikatisha itike y’Igikombe cy’Isi 2026.

Ibyishimo byagaragaraga ku maso ha bo
Umutoza wa RDC, mu byishimo
Umunyezamu wa RDC, yabaye intwari
Abanye-Congo nyuma yo gusezerera Nigeria
Ibyishimo by’abanye-Congo

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi