Rev Ganza yakomoje ku mishinga migari yamuzanye i Kigali

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Rev Emmanuel Ganza

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Rev. Emmanuel Ganza, ufite umushinga wagutse wo gukorera igitaramo muri BK Arena, atewe ishema no gushyigikira Richard Nick Ngendahayo ufite igitaramo gikomeye.

Rev. Ganza, usanzwe ari Umuyobozi w’Abanyarwanda batuye muri kamwe mu duce tugize Umujyi wa New York, yagarutse i Kigali ku wa 17 Ugushyingo 2025.

Uyu muramyi avuga ko by’umwihariko yaje mu Rwanda gushyigikira Ngendahayo, asanzwe afata nk’umuvandimwe we, ufite igitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 29 Ugushyingo 2025.

Yagize ati “Richard mwita mukuru wanjye, gukura tukamenyana, ni ibintu bidasanzwe no kuza kumufasha ni ukumwereka ko mushyigikiye.”

Rev. Ganza, washinze akaba n’Umuyobozi w’Itorero House of Grace muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko afite n’indi mishinga mu Rwanda, irimo no kuhategura igitaramo cye bwite.

Ati “Biri muri gahunda dufite yo kuzakorera muri BK Arena, dufite igiterane turi gutegura hano mu Rwanda, abaririmbyi tuzakorana na bo bamwe bari muri Amerika, bazadufasha.”

Yakomeje avuga ko no kuza gushyigikira Richard Nick Ngendahayo ari uburyo bwo kwiga.

Ati “Sindakorera muri BK Arena, buriya no kuza mu gitaramo cy’umuvandimwe Richard, ni ukuza kureba uko BK Arena imeze, ni n’ishuri buriya kubera ko iyo dushaka gukora ikintu cyiza, urabanza ukiga.”

Rev Emmanuel Ganza, azwi mu ndirimbo zirimo Heshima, Ikiniga, Amavi, Kisuli Suli, Ajabu, Ndiwe Mungu, Desire, Able, Urakoze cyane n’izindi nyinshi.

Reba indirimbo za Rev Emmanuel Ganza

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi