Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Rev. Emmanuel Ganza, yishyuriye ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) abatishoboye 300 bo mu Karere ka Kamonyi.
Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 29 Ugushyingo 2024, mu Kagari ka Kabagesera mu Murenge wa Runda.
Rev. Ganza, usanzwe ari Umuyobozi w’Abanyarwanda batuye mu gace kamwe k’Umujyi wa New York, yageze i Kigali ku wa 17 Ugushyingo 2025.
Yaje mu bikorwa bitandukanye, birimo no gushyigikira umuramyi Richard Nick Ngendahayo ufite igitaramo muri BK Arena.
Yavuze ko igikorwa cyo kwishyurira abaturage ubwisungane mu kwivuza kigamije gufasha abatishoboye kubona Mituweli no gufatanya n’inzego z’ibanze muri gahunda zitandukanye.
Uyu washinze Itorero House of Grace muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko iyi gahunda igamije no gukangurira abanyarwanda baba mu mahanga gufasha abatishoboye nk’umusanzu wo kubaka igihugu.
Ati: “Dushishikariza Abanyarwanda bari hanze; mu gihugu dukeneye imbaraga zanyu, dukeneye ubumenyi bwanyu. Ikintu gito wakora cyagira icyo gifasha Umunyarwanda ukizamuka.”
Rev. Ganza yashimangiye ko kugira umutima utanga bidasaba gutunga byinshi, ahubwo bisaba urukundo rwo gusaranganya kuko nta buzima buruta ubundi.
Umuturage witwa Tuyisenge Ezeckiel yavuze ko yishimiye ko yishyuriwe Mituweli we n’umuryango we.
Ati: “Turishimye cyane kuko twari abaturage benshi badafite Mutuelle. Kuri njye aramfashije cyane kuko nari ntarayigura, kandi nahoranaga ubwoba ko narwara cyangwa nkarwaza abana.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Ndayisaba Jean Pierre Egide, yavuze ko bishimiye ko Rev. Ganza yishyuriye ubwisungane mu kwivuza abantu barenga 300.
Ati: “Ubwisungane mu kwivuza ni ikintu Umunyarwanda wese akeneye, kuko ubuzima bw’ingenzi buba mu kwivuza. Turamushimira ko yahisemo gufasha mu kwishyurira abaturage Mituweli.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda buvuga ko buri mu rugendo rwo kwikura mu bukene, bugasaba abaturage gushyira imbaraga mu kwishakamo ibisubizo kugira ngo ubutaha nabo bazafashe abari munsi yabo.







NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

We thank him very much . That reflect the good deeds for the children of God or servants.
Please I humbly ask you his number for private issues.
Mumbabiriye mwampa contact ziwe nkamusaba umwanya tukaganira . Number yanjye call and WhatsApp ni +250783435918