RGB yavuze igihe izasubiriza insengero n’imisigiti byafunzwe

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Muri 2024, insengero nyinshi zarafunzwe (ifoto: internet)

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard, yavuze ko insengero n’imisigiti byafunzwe bizahabwa igisubizo mu gihe cya vuba.

Yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 19 Ugushyingo 2025, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko ageza ku bayigize imitwe yombi ibikorwa byakozwe mu mwaka wa 2024-2025 n’ibizakorwa mu mwaka wa 2025-2026.

Dr Uwicyeza yagaragaje ko mu mwaka wa 2024-25, RGB yakoze igenzura mu miryango ishingiye ku myemerere hagamije gusuzuma uko yubahiriza amategeko agenga.

Muri iryo genzura, haje gusangwa hari amadini n’amatorero yigisha inyigisho zigamije ubwambuzi, iz’ubuyobe, n’uburiganya.

Hari imiryango y’imyemerere kandi yasanzwe irimo kudakorera mu mucyo, uburiganya, amakimbirane, gukorera mu nyubako zitubahirije amategeko ndetse n’imicungire mibi y’umutungo, ibyatumye imiryango 21 yambura ubuzimagatozi, inyubako z’insengero n’imisigiti 9.171 zirafungwa kubera kutubahiriza ibiteganywa n’amategeko.

Depite Ntezimana Jean Claude, yabajije niba izo nsengero 9000 haba hari abafunguriwe nyuma niba barujuje ibisabwa.

Ati ” Sinibwira ko bose baba baratereye iyo, nibwira ko hari abujuje ibisabwa ku buryo baba baremerewe.”

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard, yagaragaje ko ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi bw’iyo miryango hashyizweho uburyo bwo kubaha ubufasha kugira ngo buzuze ibisabwa.

Ati “Duteganya kubaha igisubizo vuba.”

Yavuze ko hari nkeya zamaze gufungurirwa nyuma yo kuzuza ibisabwa, bakaba bamaze kubona ubusabe bw’imiryango 84 by’abujuje ibisabwa basaba gufungurirwa ariko 15 yasabwe gusubira inyuma bakuzuza neza ibyo basabwa mu gihe 68 ibyangombwa byayo bikiri kwigwaho.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

 

Yisangize abandi