Abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze, Rubanguka Steve wakinaga muri Club Al-Najoom yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Arabie Saoudité, yatangaje ko yasezeye gukina ruhago nk’uwabigize umwuga.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 9 Ugushyingo 2025, ni bwo Rubanguka yatangaje ko yasezeye gukina ruhago nk’uwabigize umwuga.
Uyu musore wari umaze imyaka 11 akina nk’uwabigize umwuga, yavuze ko n’ubwo yabihagaritse, nta yindi mpamvu mbi yabimuteye ahubwo yasanze agomba guhindura ubuzima kubera andi mahirwe yabonye.
Rubanguka w’imyaka 29, yashimiye Umuryango w’umupira w’abanyamupira bose bamubaye hafi muri icyo gihe cyose.
Ati “Nafashe icyemezo cyo guhagarika ubu buzima. Atari ku bw’inabi ahubwo ari uko hari ikindi cyiza cyatangiye.”
Yakomeje agira ati “Umupira w’amaguru wampaye ikinyabupfura, kwihangana n’ubundi bunararibonye ntazibagirwa.”
Yakomeje avuga ko kandi atewe ishema no kuba yarabashije gukinira Igihugu cye ndetse ashimira abatoza, abari bahagarariye inyungu ze na bagenzi be bakinanye aho yakinnye hose.
Steve yakinnye mu makipe atandukanye ku Migabane itandukanye irimo uwa Aziya n’uw’i Burayi.




UMUSEKE.RW
