Rubavu: Hateguwe imurikagurisha rizaha ibyishimo n’ab’i Goma

Yanditswe na NDEKEZI Johnson

Mu Ntara y’Iburengerazuba ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu, hateguwe imurikagurisha rigamije gufasha abazaryitabira barimo n’ab’i Goma kuruhuka no guhaha biboroheye muri izi mpera z’umwaka.

Iri murikagurisha riteganyinywe gutangira ku itariki 13 kugera tariki 29 Ukuboza 2025.

Biteganyijwe ko rizitabirwa n’abikorera baturutse mu turere tugize iyi Ntara, inganda zihakorera, ndetse rizitabirwa n’abo mu bihugu bituranye n’u Rwanda birimo u Burundi, RDC, Kenya, Tanzaniya n’ahandi.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, Ernest Nkurunziza, yatangarije UMUSEKE ko iyi Expo izaba rifite umwihariko udasanzwe kubera urujya n’uruza ku mipaka ihuza u Rwanda na RDC.

Atangaza ko bari kuvugana n’abahagarariye abikorera mu Mujyi wa Goma kugira ngo bakangurire abantu kuzitabira iri murikagurisha, ndetse ko bagaragaje ubushake bwo kuzaza ku bwinshi.

Ati: “Nyuma y’igihe kirekire imipaka ifunga kare, ubu isigaye ifunga saa sita z’ijoro, ubona hari ubushake rwose bwo kuza kwidagadura bagataha muri ayo masaha.”

Iri murikagurisha ryitezweho gufasha abazaryitabira kuruhuka no kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka, cyane cyane abana bazaba bari mu biruhuko.

Nkurunziza ati: “Abana twabateguriye imikino, ibyicungo, koga, ariko n’abacuruza twabatekerejeho ku bintu abana bakunda birimo ‘Ice Cream’ n’ibindi.”

Abazaryitabira kandi bazatembera n’amato agezweho mu kiyaga cya Kivu, ari nako bahafatira amafoto y’urwibutso.

Mu rwego rwo gufasha abantu kuruhuka no kwidagadura, hazajya hatumirwa abahanzi bashimisha abantu buri munsi.

Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba rusaba abantu bo hirya no hino kuzitabira, kugira ngo bazafashwe gusoza umwaka neza.

Kubera ko umujyi wa Gisenyi wegeranye n’umujyi wa Goma, uru rugaga ruvuga ko n’abo baturanyi batumiwe.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi