Rugamba Ernest yateguje igitabo kirimo indirimbo ze

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Umuhanzi Ernest Rugamba

Erneste Rugamba, usanzwe ukora umwuga w’ubwubatsi (Injeniyeri) umaze gukora indirimbo eshatu, buri imwe afata nk’igice cy’igitabo cy’ubuzima bwe yise “Zaburi yanjye!”, yateguje ibihangano byinshi byubaka imitima ya benshi.

Erneste Rugamba ukomoka mu Karere ka Nyamasheke, kuri ubu abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ari kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bwubatsi (Construction Engineering).

Nubwo umwanya munini awukoresha mu masomo, ari no gukomeza kubaka umurongo we mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Uyu muhanzi avuga ko akimara kugera muri Amerika ari bwo yatangiye gukora umuziki, nyuma y’igihe Imana imuhamagarira kwinjira muri uru rugendo.

Rugamba avuga ko intego ye mu muziki ari ugukomeza guhumuriza abantu, agaharanira kuba urugero rwiza rw’abo Imana yakomeje kuva hasi cyane, no guhesha Imana icyubahiro muri byose.

Ati: “Byose bishingiye ku kuri kw’ubuzima n’inzira Imana yakunyuzemo, kandi atari uko yakuretse, ahubwo ari ukugira ngo uzavuge ugukomera kwayo.”

Kugeza ubu, amaze gukora indirimbo eshatu, avuga ko buri imwe ari igice cy’igitabo cy’ubuzima bwe yise “Zaburi yanjye!”.

Ati: “Mu by’ukuri navuga ko izo ndirimbo buri imwe ni chapitre y’igitabo cy’ubuzima bwanjye nise “Zaburi yanjye!”. Nacyo kizaza nyuma.”

Rugamba avuga ko afite inzozi zo kuzamura umuziki we ukarenga imipaka ukagera ku rwego mpuzamahanga, kandi ko imigambi ye yose ayishingikiriza ku bushake n’ubushobozi bw’Imana imuyobora mu rugendo rwe.

Ati: ” Umuziki kuri njye ni umurimo w’Imana, uko izanshoboza niko nzakora, cyane ko ntazareka n’akazi kanjye k’ubwubatsi.”

Yongeraho ko yifuza kuzaba amaze gukora Album nyinshi, afite ubutumwa bwagutse, n’umuziki ushobora kugera kure bishoboka.

Ati: “Ariko nifuza ko muri icyo gihe nzaba mfite album nyinshi, ubutumwa bwagutse, n’umuziki ugera ku rwego mpuzamahanga”.

Kugeza ubu, Erneste Rugamba amaze gushyira hanze indirimbo eshatu ari zo Amashimwe, Ndakwihaye n’Inkomezi.

Ernest Rugamba avuga ko umuziki azakomeza kuwufatanya n’umwuga w’ubwubatsi

Reba indirimbo za Ernest Rugamba

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi