Ruhango: Hatowe abahagarariye inzego z’Ishyaka rya Green Party

Yanditswe na NDEKEZI Johnson

Mu Karere ka Ruhango habereye inama n’amahugurwa y’abarwanashyaka b’Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, byasojwe n’amatora y’inzego nshya, guhera ku rwego rw’umurenge kugeza ku rwego rw’akarere.

Ibi bikorwa byabaye kuri iki cyumweru, tariki 16 Ugushyingo 2025, byasize kandi hanatowe abahagarariye Urugaga rw’Abagore n’Urubyiruko mu Karere ka Ruhango.

Hon. Mugisha Alexis, Komiseri Mukuru wa DGPR, watangije ibi bikorwa, yavuze ko ishyaka rishyize imbere kubaka imiyoborere myiza no kongerera ubushobozi abarwanashyaka mu gihugu hose.

Yabasobanuriye amahame n’ingengabitekerezo y’iri shyaka, asobanura ko intego ya Green Party ari uko imyumvire y’abarwanashyaka bose mu gihugu iba imwe.

Uwera Jacqueline, Komiseri ushinzwe ibidukikije muri Green Party, yabasabye kuba ku isonga mu kubungabunga ibidukikije, kuko ari isoko y’ubukungu burambye n’ubuzima bwiza.

Yanasabye abarwanashyaka gukumira ikintu cyose cyahumanya ikirere ndetse kikananduza amazi y’imigezi, ibiyaga n’inzunzi.

Yagize ati: “Iyo abantu babungabunze ibidukikije, baba barengera ubuzima kandi bakaba banafunguye inzira yo kwiteza imbere binyuze mu mishinga, ubukorikori n’iterambere rirambye.”

Abarwanashyaka basabwe kwirinda gutema ibiti, guta imyanda ahatemewe, kudakoresha pulasitiki, gukoresha amazi n’ingufu zisubira mu buryo buboneye no gukangurira abandi gukora ibikorwa byiza ku bidukikije.

Batsinda Juliet, Umunyamabanga muri Komisiyo y’Itumanaho muri Green Party, yasabye abarwanashyaka gukoresha neza imbuga nkoranyambaga, kuko iyo zikoreshejwe nabi bigira ingaruka mbi ku ishyaka no ku gihugu.

Yabasabye gukoresha neza internet, bagaragaza aho igihugu cyavuye n’aho kigeze, haba muri politike no mu iterambere ryacyo, anasaba urubyiruko gufata iya mbere mu kunyomoza abagoreka amateka y’u Rwanda.

Hon. Mugisha Alexis, Komiseri Mukuru wa DGPR, watangije ibi bikorwa mu Karere ka Ruhango
Uwera Jacqueline, Komiseri ushinzwe ibidukikije muri Green Party
Batsinda yasabye abarwanashyaka ba Green Party kunyomoza abaharabika u Rwanda

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi