Umuvunyi wungurije Ushinzwe kurwanya ruswa, Hon. Mukama Abbas yakiriye ibibazo by’abaturage byagombaga gukemurwa na ba Mudugudu.
Ibi Hon. Mukama yabivuze mu nteko rusange yamuhuje n’abaturage bo mu Murenge wa Kabagari, Akarere ka Ruhango.
Yabanje guha rugari abaturage kugira ngo bamubwire ibibazo bya ruswa n’akarengane bakorerwa.
Ijambo rinini yarihariye abakecuru n’abagore by’umwihariko, batonda Umurongo bavuga ko nta bibazo bya ruswa n’akarengane usibye ibibazo by’amakimbirane bafitanye n’abaturanyi ashingiye ku mbibi no konesha imyaka.
Hari n’abasabaga abo babyaranye indezo.
Hon. Mukama yavuze ko yatunguwe n’ibibazo abaturage bagombaga kumwakiriza kuko yari yiteze ko bamubwira ko bambuwe amasambu, ibibazo by’ingengabitekerezo ya Jenoside, ruswa cyangwa akarengane.
Ati:”Ndashimira abaturage kuko ibibazo byinshi bishingiye kuri ruswa bitagihari”.
Avuga ko ibibazo bakiriye bitari mu rwego rw’Umuvunyi ahubwo ko byari gukemurwa n’abayobozi bo mu Nzego z’Ibanze.
Umukuru w’Umudugudu wa Ruyogoro, Akagari ka Munanira wanahawe Inka kubera ko ibibazo byinshi byakemukiye ku rwego rw’Umudugudu, avuga ko bashyizeho iminsi 2 mu cyumweru wo kuzenguruka mu ngo bakazigisha kugira Umuryango uzira amakimbirane.
Ati:”Ntangira kuyobora Umudugudu nasanze hari imiryango 4 ibana mu makimbirane twarayigishije ubu ibanye mu mahoro”.
Ndahayo avuga ko muri uyu Mudugudu bahasanze intambara z’abacukuzi b’amabuye y’agaciro babikoraga mu buryo butemewe barabahashya bakoresheje irondo ry’umwuga mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yabwiye UMUSEKE ko ibi ari ikimenyetso cy’Imiyoborere myiza, kuko Inzego ziba zakoze akazi ko kurangiza ibibazo abaturage bafite bishingiye cyane ku karengane cyangwa ruswa.
Ati:”Ibibazo bisanzwe abaturage babwiye Umuvunyi mbifata nk’uburyo bwo gusabana n’abayobozi”.
Habarurema yasabye abaturage kudaheranwa n’ibibazo ahubwo bakihutira kujya babikemura.
Gusa ku rundi ruhande, Umuvunyi wungurije yasabye abafite ibibazo bishingiye ku ihohoterwa ko babishyikiriza abakozi b’Inzego z’Ubugenzacyaha.
Urwego rw’Umuvunyi n’Abakozi ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu baramara icyumweru muri aka Karere bakira ibibazo by’abaturage.




MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.
