Rusizi: Abaturage bo mu mudugudu wa Cyapa akagari ka Burunga mu murenge wa Gihundwe, bavugako bishimira ko ruhurura inyura mu ngo zabo yatunganyijwe icyakora batewe impungenge n’uko idatwikiriye mu gihe cy’imvura inyuramo amazi menshi ashobora gutwara ubuzima bw’abana babo.
Bamwe muri aba baturage baganirije UMUSEKE, bavuga ko nta biraro byo kuyambuka byashyizweho, no kuba idapfundikiye byatumye iba ikibuga cy’abana hari n’abayigwamo bakavunika. Iyo imvura iguye bagira impungege z’amazi ayinyuramo ashobora kwambura ubuzima abana babo, ndetse n’abantu bakuru.
Umucyecuru w’imyaka 75 y’amavuko yagaragaje ko kuba iyi ruhurura yarubatswe ntipfundikirwe, hari abana bajya bayigwamo bakavunika.
Ati “Irubatse ariko ntitwikiriye abana bazashiriramo hari n’uwaguyemo yaravunitse.”
Ufitabe Eugenie ni umubyeyi wo mu mudugudu wa Cyapa, yavuze ko iyo imvura iguye bagiye gushakisha ibitunga imiryango bagira imitima ihagaze ko abana babo bashobora gutembanwa n’amazi.
Ati “Ni ikibazo cyane iyo imvura yaguye kuhanyura biba bigoranye, ntabwo barayipfundikira ngo tubone inzira yo kunyuramo. Icamo amazi menshi n’abana bajya ku ishuri ntibabona aho banyura birirwa bagwamo bakavunika.”
Havugimana Dieudonne na we atuye mu mudugudu wa Cyapa, yavuze ko uretse ibiti bibiri biyiriho banyuraho, abana bo ntibabasha kubinyuraho.
Ati “Nta kiraro badukoreye abana bahatambuka bakambakamba ku biti bibiri badushyiriyeho.”
Abaturage basaba ubuyobozi ko bwapfundikira iyi ruhurura bakabona inzira nyabagendwa, bikagabanya n’ibyago bishobora kuyiturukaho.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi, bwijeje abaturage ko iki kibazo kigiye gukurikiranwa, bubasaba gukoresha inzira zabugenewe mu rwego rwo kwirinda impanuka bagirira muri ruhurura, cyane cyane mu gihe imvura yaguye.
Sindayiheba Phanuel ni umuyobozi w’akarere ka Rusizi, agira ati “Ikipe y’Akarere izahasura irebe aho bikwiye ko hapfundikirwa. Abaturage barasabwa gukoresha inzira zabugenewe, bakirinda kunyura ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga cyane mu gihe imvura igwa ari nyinshi.”
Iyi ruhurura inyuramo amazi yo mu bice bitandukanye by’Akagari ka Kamurera, Umurenge wa Kamembe nk’amazi ava mu mifurege y’ahubatse urusengero rwa ADEPER Gihundwe, mu bitaro bya Gihundwe no muri Gare ya Rusizi.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ i RUSIZI.
