Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo habe amatora ashyiraaho Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun, FECAFOOT, Samuel Eto’o wariyoboraga, yabwiwe ko afite imiziro yo kwiyamamariza kongera kwicara muri iyi ntebe.
Mu gihugu cya Cameroun, igikomeje kuvugwa cyane mu gice cy’imikino, ni amatora ya Komite Nyobozi nshya izayobora Ishyirahamwe rya Ruhago muri iki gihugu mu myaka ine iri imbere.
Samuel Eto’o usoje manda ye ariko waniyamamarije kongera kuriyobora, yabwiwe ko atabyemerewe bitewe n’uko nta bwenegihugu bwa Cameroun afite.
Nk’uko amakuru aturuka muri Cameroun abivuga, Ingingo ya 31 y’amategeko agenga ibijyanye n’Ubwenegihugu, ivuga ko Umunya-Cameroun ufite ubundi bwenegihugu, ahita atakaza ubwo muri Cameroun.
Eto’o wari umukandida umwe rukumbi, afite Ubwenegihugu bwa Espagne. Kugeza ubu, tariki ya 29 Ugushyingo 2025, hateganyijwe Inteko Rusange y’Abanyamuryango ba FECAFOOT izaberamo amatora ya Komite Nyobozi izayobora iri shyirahamwe.

UMUSEKE.RW
