Shema Fabrice yakiriye Bonnie wagizwe Umunyamabanga Mukuru

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice ari kumwe n’abo bafatanyije kuyobora iri Shyirahamwe, yakiriye Umunyamabanga Mukuru mushya wa ryo, Bonnie Mugabe uzatangira izi nshingano mu ntangiriro z’Ukuboza uyu mwaka.

Umuhango wo kwakira Bonnie Mugabe, wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 28 Ugushyingo 2025, uyoborwa na Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice wari kumwe n’abandi bagize Komite Nyobozi ayoboye.

Bonnie uzatangira inshingano z’Ubunyamabanga Bukuru muri iyi nzu tariki ya 1 Ukuboza 2025, ni ubwa Kabiri aje muri iri Shyirahamwe nyuma yo kurivamo akozemo inshingano zirenze imwe.

Kuva mu 2018-2020, Mugabe yari ashinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda aho yavuye kuri uwo mwanya abonye uwo afite ubu muri FIFA.

Mu gihe gisaga umwaka umwe n’igice yamaze mu ishami rishinzwe amarushanwa muri FERWAFA, hagaragaye kubahirizwa kw’ingengabihe y’imikino uko yari yarateguwe.

Ubwo yari akiri mu mwuga w’Itangazamakuru, Bonnie yakoreye ikinyamakuru cya NewTimes Rwanda na KT Press imyaka myinshi mbere y’uko ajya muri Ferwafa.

Mu bihe bitandukanye yagiye ahabwa inshingano zinyuranye zirimo kuba Umuvugizi wa Ferwafa, abifatanya no kuba ushinzwe Itangazamakuru muri CECAFA na CAF.

Bonnie Mugabe kandi, yasoje amasomo ajyanye n’Imiyoborere n’Imicungire y’Umupira w’Amaguru yakurikiraniye muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza.

Ni amasomo atangwa ku bufatanye bw’ikigo cya CIES n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

Perezida wa FERWAFA, Shema ari kumwe na Visi Perezida we wa mbere, bakiriye Umunyamabanga Mukuru mushya w’iri Shyirahamwe
Abagize Komite Nyobozi bose bari bahari
Bonnie Mugabe yahawe ikaze mu nshingano nshya azatangira tariki ya 1 Ukuboza 2025
Visi Perezida wa Kabiri Ushinzwe ibya Tekiniki wa FERWAFA, Mugisha Richard yabifatanyaga n’inshingano z’Ubunyamabanga Bukuru

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi