Shema Fabrice yibukije abari gukorera Licence B-CAF ko Igihugu kibitezeho byinshi

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yibukije abatoa 25 bari guhabwa amahugurwa yo ku rwego rwa Licence B-CAF ko Igihugu kibahanze amaso mu Iterambere rya ruhago y’u Rwanda.

Abatoza 25 barimo abagabo 22 n’abagore batatu, ni bo bari mu mahugurwa yo gukorera Licence B-CAF. Ni impamyabumenyi iri ku rwego mpuzamahanga, itangwa nyuma yo kwiga amasomo agera kuri atanu [Modules] mu gihe cy’amezi agera kuri atanu.

Ubwo aba batozaga basurwaga na Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice ku wa Kane, tariki ya 13 Ugushyingo 2025, yabibukije ko ari abantu Igihugu gihanze amasomo mu rugendo ruganisha ku Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’u Rwanda kandi ko batari hariya ku bw’amahirwe yandi ahubwo bahari kuko babikwiye.

Ati “Ntimuri hano ku bw’amahirwe. Muri hano kubera ahazaza ha ruhago hakeneye abayitekerereza, abajyanama n’abayubaka. Mugire umwete wo kwiga, kuba indashyikirwa kandi mukomeze kuzamura umukino wacu hejuru. Iterambere ritangizwa n’ubumenyi. Hanyuma ubumenyi butangizwa nawe.”

Uyu Muyobozi yakomeja yibutsa aba batoza ko bafite byinshi Igihugu kibakeneyeho, kandi babizeyemo kuzabisangiza abo batoza kugira ngo batange umusanzu mu Iterambere rya Ruhago y’u Rwanda.

Bamwe mu bari guhabwa aya mahugurwa, harimo Mutarambirwa Djabil wungirije muri Police FC, Higiro Thomas utoza abanyezamu ba Gorilla FC, Muvunyi Félix utoza Vision FC, Karim Kamanzi wakiniye Amavubi ubwo yakinaga Igikombe cya Afurika mu 2004, Saidi Abedi Makasi nawe wari kumwe n’Amavubi mu Gikombe cya Afurika, Umwungeri Patrick wabaye myugariro mwiza mu makipe atandukanye n’ikipe y’Igihugu n’abandi.

Biteganyijwe ko aya mahugurwa, bazayasoza muri Mutarama 2025, abazaba batsinze bakazahita bahabwa Licence za bo zizaba zibemerera kuba abatoza mu Cyiciro cya Mbere nk’abatoza bakuru. Licence B-CAF, yemerera umutoza kuba yanajya gutoza hanze y’Igihugu.

Yabibukije ko Igihugu kibahanze amaso
Yabasabye kugira uruhare mu Itarembere rya Ruhago y’u Rwanda
Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yafashe umwanya aganira n’aba batoza
Abatoza 25 ni bo bari guhugurwa
Nyuma y’amasomo bafata mu gitondo, bajya kuyashyira mu bikorwa ku kibuga
Batoza ibyo bakora
Umutoza wungirije wa AS Muhanga, Papy, ari mu bari guhugurwa
Alice utoza Indahangarwa WFC, ari mu bari guhabwa ubu bumenyi
Jimmy Mulisa ari mu barimu bari gutanga amasomo
Ku kibuga bagaragaza ibyo bigisha abakinnyi
Ramadhani uri mu batoza ba Esperance, ari mu bari guhugurwa
Ikibuga bakijyamo bakerekana ibyo bigisha abakinnyi
Umutoza w’abatarengeje imyaka 20 muri Gorilla FC, Yves, nawe ari guhugurwa
Mutarambirwa Djabil ari gushaka ubu bumenyi
Hamimu, ari mu barimu bari gutanga aya masomo
Umwungeri Patrick wungirije muri AS Kigali, ari mu bari guhabwa aya mahugurwa

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi