Komisiyo y’amatora muri Tanzania yatangaje ko Perezida Samia Suluhu Hassan ari we wayatsinze n’amajwi 98%, aya matora yaranzwe n’imvururu z’abavuga ko atabayemo umucyo.
Hashize iminsi urubyiruko ruzwi nka Gen Z rwiraye mu mihanda rwamagana ko muri aya matora abatavuga rumwe na leta bahejwe.
Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko Samia Suluhu Hassan ari we wayatsinze n’amajwi agera kuri 97,6%. Biteganyijwe ko nyuma yo gutsinda amatora, Perezida Samia Suluhu Hassan arahirira kuyobora igihugu.
Aya matora yo muri Tanzania yateje imvururu, UN ivuga ko zaguyemo abantu 10, andi makuru akavuga ko abapfuye bagera kuri 700.
Inzego z’umutekano zabujije abigaragambya kujya mu mihanda ariko biba iby’ubusa, aho ahenshi batwitse inyubako za Leta, ahandi batwika ibiro by’itora ndetse n’ibikorwa by’abanyepolitiki ba CCM nk’inzu n’imodoka.
Abakurikirana ibibera muri Tanzania, nka Pastor Munishi uhakomoka ariko akaba ari mu buhungiro, yemeza ko igihugu cyacitsemo ibice kubera sisitemu y’ishyaka CCM riri ku butegetsi ikenewe kuvugururwa.
Ku bwe avuga ko atagiye mu matora kuko yabonaga ko yambuwe uburenganzira bwo guhitamo uwo ashaka, akavuga ko hakenewe ko Aba-Tanzania bica bakareba ibibazo birimo bibatanya muri iki gihe kugera ubwo bicana hagati yabo, bakabishakira ibisubizo.
Yasabye abigaragambya kutangiza ibikorwa remezo bya leta cyangwa ngo batwikire abayobozi bari ku butegetsi kuko ngo igihe kizagera ibyo abo bategetsi bigwijeho bakabyakwa bikaba iby’abaturage.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Tanzania, Mahmoud Thabit Kombo yabwiye Al Jazeera ko inzego zakoze neza kugira ngo amatora agende neza mu mucyo.
Yagize ati “Nta ngufu z’umurengera zakoreshejwe”, ndetse avuga ko nta mibare kugeza ubu leta ifite y’abantu bapfuye mu myigaragambyo.
Mahmoud Thabit Kombo yahakanye amakuru y’abantu 700 bivugwa ko bapfuye ati “ntaho nigeze mbona aba bantu 700 aho ari ho hose.”
Samia Suluh Hassan w’imyaka 65 y’amavuko, agiye gutegeka manda ye ya mbere nka Perezida watowe dore ko yayoboraga kuva mu 2021 nyuma y’uko uwari Perezida Dr. John Pombe Magufuli yari amaze gupfa agahita amusimbura nk’uwari Visi Perezida we.
Muri Zanzibar kandi naho Hussein Mwinyi wari usanzwe ku butegetsi akaba n’umukandinda w’Ishyaka rya CCM, yatsinze amatora nyuma yo kugira amajwi 80%.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
